00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyaburayi batangiye kwizirika umukanda ku bw’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 01:54
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango utegamiye kuri leta mu Bufaransa, ryagaragaje ko umuntu umwe muri bane mu bihugu bitandatu by’i Burayi afite ibibazo by’ubukungu byatumye bizirika umukanda ndetse bigomwa ibintu bimwe na bimwe birimo gushyushya mu nzu nubwo ari mu gihe cy’ubukonje.

Raporo yasohowe n’uwo muryango wita ku kurwanya ubukene, Secours Populaire muri iki cyumweru yerekanye ko 62% by’Abanyaburayi mu bakoreweho isesengura bavuze ko bahagaritse amafaranga batangaga ku ngendo naho 47% bareka ibyo gushyushya mu nzu.

Abagera kuri 28% by’ababajijwe muri ubwo bushakashatsi bagera ku 6000 bavuze ko bigomwe amafunguro nubwo babaga bashonje nk’uko inkuru ya Rfi ibivuga.

Abagezweho n’ubwo bushakashatsi bagera ku 6000 bari mu kigero cy’imyaka 18 gusubiza hejuru bo mu bihugu bitandatu birimo u Budage, u Bufaransa, u Bugereki, u Butaliyani, Pologne n’u Bwongereza.

Muri rusange 27% by’ababajijwe bavuze ko bari mu bihe bibi by’ubukungu. Abagera kuri 51% by’Abagereki bari mu bukene ugereranyije na 24% mu Bafaransa na 18% mu Badage.

Hamwe n’izamuka ry’ibiciro, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine, imibereho mu bihugu byinshi by’u Burayi yaguye mu manga mu 2022 nk’uko iyi raporo ibivuga.

Igira iti “Ibi bihe birakomeye cyane kubera ko bikurikira imyaka ibiri imibereho y’abantu igizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.”

Imiryango yagizweho ingaruka by’umwihariko aho nibura umwe muri babiri yahagaritse ibikorwa byo kohereza abana mu biruhuko cyangwa kubishyurira serivisi za nyuma y’amasomo.

Abagera kuri ⅓ mu babajijwe bavuze ko nta bushobozi bafite bwo guhindurira abana amafunguro mu buryo buhoraho.

Kugira ngo babashe gufasha abana babo kugira imibereho myiza, ¾ mu babyeyi bavuze ko bigomwa ibikorwa byo kwishimisha.

Ku bw’izamuka ry’ibiciro by’ingufu, izamuka ry’ibiciro muri ‘Eurozone’ ryageze ku 10% muri Nzeri, izamuka rikabije ryabayeho mu mateka.

Mu Bufaransa izamuka ry’ibiciro ryageze ku gipimo cyo hejuru kuva mu 1985 mu kwezi gushize. Ibiciro by’ibiribwa by’umwihariko byazamutse ku gipimo cya 12% umwaka ku mwaka mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 20%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .