00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Ukraine benshi bizihirije Noheli mu kizima

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Ukuboza 2022 saa 07:23
Yasuwe :

Abanya-Ukraine benshi bizihije Noheli bari mu mwijima kubera ibitero by’Ingabo z’u Burusiya byangije ibikorwa remezo mu Majyepfo y’Igihugu mu Mujyi wa Kherson.

Muri ibyo bitero byagabwe n’indege zitagira Abapilote, abantu 10 nibo bapfuye mu gihe abandi 58 bakomeretse.

Amakuru avuga ko u Burusiya buri kugaba ibyo bitero bwifashishije drone bwakuye muri Iran. Ukraine ku Cyumweru yasabye ko Iran ifatirwa ibihano kuko indege zidafite abapilote ziri kwifashishwa mu kurasa ku butaka bwayo, ariho zakorewe.

Mu gihe miliyoni nyinshi z’Abanya-Ukraine zidafite umuriro kubera ibitero by’Ingabo z’u Burusiya ku bikorwa remezo bitandukanye mu gihugu, Zelenskyy ntabwo arava ku izima. Yavuze ko no mu mwijima, abaturage be bazakomera, kandi bagakomeza kunga ubumwe.

Ati “ Nubwo twaba tudafite ubushyuhe, tuzunga ubumwe, mu gushyushya umwe ku wundi.”

Hashize amezi 10 u Burusiya butangiye intambara muri Ukraine.

Ibikorwaremezo bitandukanye muri Ukraine bikomeje gusenywa umusubirizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .