Iri kusanyabitekerezo ryabaye kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 21 Ugushyingo 2024. SAU yavuganye n’Abanya-Ukraine 1200 ku murongo wa telefone, ibifashijwemo n’ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu bya politiki, APS (American Political Services), kugira ngo imenye abo bifuza gutora.
Abaturage 27% mu babajijwe bagaragaje ko mu gihe amatora yaba, batora Ambasaderi wa Ukraine mu Bwongereza, wanabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Gashyantare 2024, Gen Valery Zaluzhny.
7% muri aba baturage, bagaragaje ko batora Petro Poroshenko watsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2019, abandi 6% bemeza ko batora Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Ukraine, Kirill Budanov.
SAU yatangaje ko 15% mu bo yavuganye na bo basubije ko batazi uwo batora, abandi 10% basubiza ko amatora y’Umukuru w’Igihugu aramutse abaye, batayitabira.
Perezida Zelensky yatangiye kuyobora Ukraine mu 2019. Manda ye ya mbere yarangiye muri Gicurasi 2024, afata icyemezo cyo gusubika amatora bitewe n’intambara u Burusiya bwashoje ku gihugu cyabo muri Gashyantare 2022.
Uyu Mukuru w’Igihugu yafashe icyemezo cyo kwimurira amatora muri Gashyantare 2025. Urwego rw’u Burusiya rushinzwe Ubutasi bwo hanze rwo ruvuga ko amakuru rufite ari uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishaka kumusimbuza undi muyobozi ushoboye mu mwaka utaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!