Abanya-Liban barifuza ko igihugu cyabo cyasubira mu biganza by’u Bufaransa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 Kanama 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iturika ryabaye muri Liban muri iki cyumweru, bamwe mu baturage b’iki gihugu batangiye gusaba ko imicungire y’igihugu cyabo yajya mu biganza by’u Bufaransa kuko banenga guverinoma yabo kwimakaza ruswa n’imicungire mibi.

Kuva iri turika ryaba Abanya-Liban bahise bashyiraho urubuga aho ababyifuza bemeza ko bashyigikiye ko igihugu cyabo cyongera kugenzurwa n’u Bufaransa nk’uko byari bimeze kuva 1920 kugera 1945, kuko basanga imicungire mibi y’igihugu ariyo yabaye nyirabayazana w’iri turika ryabaye ku wa 4 Kanama.

Kuri uru rubuga kandi hagaragara inyandiko yerekana ko ubuyobozi bwa Liban bwananiye kuyobora igihugu.

Iyi nyandiko igira iti “Ubuyobozi bwa Liban bwerekanye ko budashoboye kurinda no kuyobora igihugu. Kubera imikorere idakwiye, ruswa, iterabwoba n’igitugu igihugu kigeze ku iherezo, twemera ko Liban ikwiye gusubira mu biganza by’u Bufaransa kugira ngo hikamakazwe imiyoborere irambye kandi ikorewe mu mucyo”.

Kugeza uyu munsi iki cyifuzo kimaze kwemezwa n’Abanya-Liban basaga ibihumbi 57.

Iri turika ryaje nk’iryongera guhembera uburakari mu banya-Liban kuko bari bamaze igihe banenga abayobozi babo imikorere mibi yatumye ifaranga ry’igihugu rita agaciro ku kigero cya 80% ndetse ibiciro by’ibiryo n’imyenda muri Gicurasi bizamuka ku kigero cya190% na 172%.

Ibi bibazo byose byatumye ubu 40% by’Abanya-Liban bari mu bukene ndetse ubu akaba ari cyo gihugu cya gatatu ku Isi gifite ideni rinini ugeranyije n’umusaruro mbumbe wacyo.

Abanya-Liban barasaba ko igihugu cyabo cyasubira kugenzurwa n’u Bufaransa mu gihe nabwo bigaragara ko biramutse bibaye bwaba bubifitemo inyungu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .