Hagarajwe kandi ko hari abashoferi batanu ba bisi baturutse muri Kenya bamaze koherezwa muri Flensburg mu Majyaruguru y’u Budage.
Aya masezerano akubiyemo ingingo nyinshi zirimo n’igaragaza ko u Budage bwemeye koroshya amwe mu mategeko ajyanye n’abimukira kugira ngo Abanya-Kenya boroherezwe kubona akazi muri iki gihugu kiri mu bifite ubukungu bwihagazeho ku Mugabane w’u Burayi.
Harimo ingingo ivuga ko abaturage ba Kenya bari muri iki gihugu kandi bafiteyo akazi, ibyangombwa byabo byo kubayo bizajya byongerwa nta mananiza. Bazajya kandi bahabwa Visa z’igihe kirekire zo kwiga amasomo asanzwe cyangwa imyuga mu Budage.
Abahanga mu by’ikoranabuhanga ‘IT’ bo muri Kenya bazoroherezwa kwinjira no gukorera mu Budage kabone n’iyo baba batarasoje amasomo cyangwa badafite impamyabumenyi zibigaragaza.
Guverinoma zombi zemeranyije gushyiraho uburyo bworohereza abifuza kujya gukorera muri ibi bihugu igihe cyose impamyabumenyi zabo zemerwa n’inzego zibishinzwe mu gihugu bashaka kujya gukoreramo.
Aya masezerano kandi akubiyemo ingingo yo gucyura abaturage batuye muri kimwe muri ibi bihugu nta ruhushya rubibemerera.
Bivugwa ko abashoferi, abaganga, abaforomo n’abarimu bari mu bazungukira muri iyi gahunda.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo [International Labor Organisation] watangaje ko amasezerano yitezweho kongera cyane amahirwe y’akazi keza ku bakozi baturuka muri Kenya no gukemura ikibazo cy’ibura ry’abakozi mu Budage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!