Mu ndirimbo ndetse n’ibyapa binini biriho amafoto y’abagabo babiri Soleiman ndetse na Al-Muhandis wo muri Iraq, bahitanywe n’igisasu barashwe n’ingabo za Amerika tariki 3 Mutarama 2020, Abanya Iraq bigaragambije bamagana abasirikare ba Amerika basanzwe bafite ibirindiro byabo muri icyo gihugu.
Ukuriye umutwe wa Hashd al-Shaabi, Faleh al-Fayyad ari nawo Ali-Muhandis yahoze ayoboye, yarahiye avuga ko izi ngabo zigomba kuva muri Iraq kandi bigakorwa vuba, nkuko Aljazeera yabitangaje.
Mu gihugu cya Iran naho bazindukiye mu myigaragambyo bavuga ko ukwihorera ku rupfu rwa Soleiman kutaragera ku iherezo. U muyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe, wahoze uyobobowe na Qassem Soleiman, Ebrahim Raisi, yatangaje ko Iran izahorera urupfu rw’umusirikare wayo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, aherutse kwihanangiriza Iraq ko niharamuka hagize Umunyamerika ugwa mu bitero byo muri icyo gihugu, ikibazo cya Iraq azakigira inshingano ze bwite.
Ibihugu birimo Syria, Liban, Yemen n’ibindi byo mu burasirazuba bwo hagati, byifatanyije na Iran na Iraq kwibuka aba basirikare.
Ingabo za Amerika zinjiye muri Iraq mu 2003 zigiye gukuraho ubutegetsi bwa Saddam Hussein bashinjaga kugira intwaro kirimbuzi. Nyuma yo kumuvanaho izo ngabo zanze kuhava.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!