Kuva Perezida Donald Trump yarahirira manda ya kabiri yo kuyobora Amerika, yafashe ibyemezo bitandukanye birimo no kongera imisoro ku bicuruzwa biva muri Canada.
Ibyo byanajyanye n’imvugo z’uko yifuza komeka Canada ku gihugu cye, ikaba leta ya 51 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ntibyakiriwe neza n’abaturage ba Canada, kuko izo mvugo ziri no mu byatumye batangira kugura cyane amabendera y’igihugu cyabo mu rwego rwo kwerekana ko bagikunda kandi bagishyigikiye.
Ni imibare yanazamutse mu gihe ku wa 15 Gashyantare 2025 hizihizwaga umunsi mukuru wahariwe guha agaciro ibendera, banizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize ibendera ry’ibara ritukura n’umweru ryerekanwe bwa mbere muri Canada.
Umwe mu bashinze Flags Unlimited, Matt Skipp, yavuze ko uku kugurwa kw’amabendera kwiyongereye kuva Perezida Trump yafatira ingamba Canada, abaturage bakabona ko ari bwo buryo bwo kwereka Trump ko batamushyigikiye mu bikorwa bye byo kuvogera ubusugire bwa Canada.
Yongeyeho ati “Ni igisubizo kitaziguye ku bijyanye na politiki, aho Abanya-Canada bishingikiriza ku ibendera ryabo nk’ikimenyetso cy’ubumwe."
Nubwo Trump yabaye ahagaritse by’agateganyo imisoro ya 25% ku bicuruzwa biva muri Canada, Abanya-Canada baramunenze bamwe bahagarika ingendo zijya muri Amerika, abandi bavuga ko baciye ukubiri n’ibicuruzwa biva muri Amerika n’ibindi bikorwa bigaragaza ko batishimiye icyo cyemezo cya Trump.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, aherutse gutangaza ko ibyavuzwe na Trump byo kugira iki guhugu kimwe mu bigize Amerika, ari ibintu bishoboka, cyane ko yaba akurikiye imitungo kamere y’iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!