Abantu bose bajya mu Bwongereza bagiye kujya bishyira mu kato

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bwongereza yashyizeho ko buri muntu wese winjira muri icyo gihugu agomba kwishyira mu kato k’iminsi 14, umwanzuro ugomba gutangira kubahirizwa guhera ku wa 8 Kamena.

Ni icyemezo cyafashwe kigamije gufasha mu kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Mu mabwiriza yemejwe, abagenzi bazajya bamenyesha Guverinoma ahantu bazishyirira mu kato, igihe batabikoze bagacibwa amande.

Minisitiri Priti Patel, yavuze ko ubwo buryo “buzagabanya ibyago by’ikwirakwira ry’ubwandu ku mupaka wacu.”

Mu bantu bagomba kwishyira mu kato ariko ntiharimo abashoferi b’amakamyo atwara ibicuruzwa yambukiranya imipaka, abakozi bo mu mirima n’abaganga bari gukora mu nzego zo kurwanya Coronavirus.

Icyo cyemezo ariko ntikizaba kireba abagenzi bava muri za Ireland n’ Ibirwa bya Channel.

Mu gihe umuntu azaba adafite ahantu hakwiye azajya mu kato, azasabwa kuguma ahantu “hateganyijwe na Guverinoma” ariko akiyishyurira.

Abagenzi binjira mu Bwongereza bazajya babanza kuzuza inyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga igaragaza aho bazaba baherereye, kandi bazamara iminsi 14.

Hazajya habaho gucibwa amande ku muntu utazuzuza iyo nyandiko, ndetse abantu batari abo mu Bwongereza batujuje ibyangombwa bazajya basubizwa inyuma. Kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu kato, umuntu azajya acibwa £1,000.

Ni icyemezo cyahise gitera mpungenge ku makipe akina mu Bwongereza, kuko inzego z’ubuzima zemeje ko nta muntu n’umwe uzadohorerwa kuri aya mabwiriza, mu gihe hari amakipe yiteguraga kuzajya gukinira mu Bwongereza mu mikino ya UEFA Europa League na Champions League.

Bivuze ko ubwo nka Real Madrid izaba igiye gukina na Manchester Ciry, byazasaba ko imara ibyumweru bibiri mu Bwongereza, mbere y’uko umukino uba nubwo waba utazitabirwa n’abafana.

Abinjira mu Bwongereza bazajya bashyirwa mu kato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .