00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu batanu baguye mu bitero byagabwe mu Bufaransa

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 16 December 2024 saa 01:58
Yasuwe :

Abantu batanu baguye mu bitero bibiri birimo icyagabwe hafi y’inkambi y’agateganyo y’abimukira muri komini ya Loon-Plage, iherereye mu majyaruguru y’u Bufaransa.

Ni ibitero byagabwe kuri uyu wa 15 Ukuboza 2024, hafi y’iyi nkambi bigahitana abantu bane barimo abagabo babiri bari bayicumbitsemo n’abashinzwe umutekano babiri, nk’uko umushinjacyaha mu mujyi wa Dunkirt, Charlotte Huet, yabimenyesheje itangazamakuru.

Uyu mushinjacyaha yasobanuye ko undi mugabo w’imyaka 29 y’amavuko yiciwe hafi y’inzu ye mu gace ka Wormhout, arashwe amasasu menshi.

Charlotte yatangaje ko umugabo w’imyaka 22 y’amavuko yiyemereye ko ari we warashe aba bantu , ahita yishyikiriza polisi.

Abashinzwe iperereza bavuze ko basanze mu modoka y’ukekwa imbunda nyinshi, kandi ngo ntabwo yari asanzwe azwi na Polisi.

I Loon-Plage hari inkambi z’agateganyo zitandukanye zicumbikira abimukira. Aka gace kari hafi y’umujyi wa Calais n’Umuyoboro wa Dover.

Inkambi nk’izi ziri ku nkombe z’amajyaruguru y’u Bufaransa zikunze gukoreshwa n’abantu bagerageza kwambuka inyanja, berekeza mu Bwongereza.

Polisi yagiye gutabara nyuma y'aho uyu mugabo yishe abantu batanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .