Ni ibitero byagabwe kuri uyu wa 15 Ukuboza 2024, hafi y’iyi nkambi bigahitana abantu bane barimo abagabo babiri bari bayicumbitsemo n’abashinzwe umutekano babiri, nk’uko umushinjacyaha mu mujyi wa Dunkirt, Charlotte Huet, yabimenyesheje itangazamakuru.
Uyu mushinjacyaha yasobanuye ko undi mugabo w’imyaka 29 y’amavuko yiciwe hafi y’inzu ye mu gace ka Wormhout, arashwe amasasu menshi.
Charlotte yatangaje ko umugabo w’imyaka 22 y’amavuko yiyemereye ko ari we warashe aba bantu , ahita yishyikiriza polisi.
Abashinzwe iperereza bavuze ko basanze mu modoka y’ukekwa imbunda nyinshi, kandi ngo ntabwo yari asanzwe azwi na Polisi.
I Loon-Plage hari inkambi z’agateganyo zitandukanye zicumbikira abimukira. Aka gace kari hafi y’umujyi wa Calais n’Umuyoboro wa Dover.
Inkambi nk’izi ziri ku nkombe z’amajyaruguru y’u Bufaransa zikunze gukoreshwa n’abantu bagerageza kwambuka inyanja, berekeza mu Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!