Ababarirwa muri za miliyoni bagotewe hagati mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje ku bagezweho n’ingaruka z’ibi biza.
Ibyavuye mu bipimo bitanga umuburo ko imyuzure ishobora kwiyongera ndetse ikarushaho kugira ubukana mu minsi iri imbere.
Guverinoma ya Bangladesh yavuze ko iyi myuzure ari yo ifite ubukana ibaye mu gihugu kuva mu 2004.
Imvura yaguye ubudatuza mu cyumweru gishize yatumye uduce twinshi tw’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bw’igihugu turengerwa n’amazi byongerewe ubukana n’imivu yaturutse mu misozi y’u Buhinde, igihugu gituranye na Bangladesh.
Amashuri yahnduwe amacumbi y’abakuwe mu byabo ndetse amatungo yakuwe mu ngo ahungishwa amazi nk’uko AFP yabitangaje.
Mu Buhinde na ho abagera kuri miliyoni 1,8 bagizweho ingaruka n’iyi myuzure aho ubuyoboz bwasabye ko bahabwa ubufasha bwihutirwa bakeneye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!