Abantu 18 bahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu ishuri muri Crimea

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 17 Ukwakira 2018 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

U Burusiya bwatangaje ko abantu bagera kuri 18 bapfuye abandi 50 bagakomereka, nyuma y’aho igisasu giturukiye mu ishuri riri mu gace ka Crimea iki gihugu cyigaruriye.

Komisiyo ishinzwe kurwanya iterabwoba mu Burusiya, yabwiye CNN ko iri turika ryabereye mu cyumba gifatirwamo amafunguro mu ishuri rya Kerch Polytechnic College.

Umuyobozi wa Guverinoma ya Crimea, Sergey Kasyanov, yavuze ko ukekwaho kuba ariwe wari ufite iki giturika yasanzwe mu isomero riri mu nyubako ya kabiri yapfuye, bikekwa ko yirashe.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko Perezida yasabye Minisiteri ibifite mu nshingano gukora ubutabazi bwihuse, abakeneye ubuvuzi bakabuhabwa.

Yongeyeho ko batangiye gukora iperereza kuri iki gikorwa bikekwa ko gifitanye isano n’iterabwoba.

Televiziyo y’igihugu ya Rossiya-24 yatangaje ko abasirikare bagera kuri 200 boherejwe kuri iri shuri ibi byabeyeremo. Hahise hanashyirwamo iminsi itatu y’icyunamo.

Mu 2014 nibwo u Burusiya bwambuye Ukraine, agace ka Crimea gakikijwe n’inyanja y’umukara n’iya Azov.

Abantu bagera kuri 18 bapfuye nyuma y'aho igisasu giturikiye mu ishuri riri mu gace ka Crimea
Abasirikare bahise boherezwa muri iri shuri riri mujyi wa Kerch


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza