00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 16 bakomerekeye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba z’aba-Houthis i Tel Aviv

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 21 December 2024 saa 06:13
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu Igisikare cya Israel kibinyujije ku rukuta rwacyo kuri Telegram, cyatangaje ko cyananiwe kuburizamo igitero cyagabwe n’inyeshyamba z’aba-Houthis mu Karere ka Jaffa i Tel Aviv, gikomeretsa abantu 16.

Cyatangaje ko iyi missile yarasiwe muri Yemen, kigerageza kuyiburizamo ariko ntibyakunda.

Umuvugizi w’inyeshyamba z’aba-Houthis, yashimangiye iby’aya makuru avuga ko iyi missile yarashwe ku birindiro bya gisirikare muri Jaffa.

Ikigo Magen David Adom gitanga serivisi z’imbangukiragutabara [ambulance] cyatangaje ko abantu 16 bakomerekejwe bidakabije n’ibirahure by’inyubako zari ziri hafi y’aho iyi missile yaguye.

Iki gitero cy’inyeshyamba z’aba-Houthis kuri Israel kibaye nyuma y’iby’indege byagabwe mu Murwa Mukuru wa Yemen, Sanaa, ndetse no ku cyambu mu Mujyi wa Hodeidah ku wa Kane w’iki cyumweru, bipfiramo abantu icyenda.

Ibi ariko byagabwe nanone nyuma y’amasha make aba ba-Houthis barashe ku butaka bwa Israel ariko ibisasu bikaburizwamo.

Mu cyumweru gishize, izi nyeshyamba zatangaje ko zitazahwema kugaba ibitero kuri Israel kugeza igihe izahagarikira ibikorwa by’intambara muri Gaza.

Abantu 16 bakomerekeye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba z’aba-Houthis i Tel Aviv

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .