Cyatangaje ko iyi missile yarasiwe muri Yemen, kigerageza kuyiburizamo ariko ntibyakunda.
Umuvugizi w’inyeshyamba z’aba-Houthis, yashimangiye iby’aya makuru avuga ko iyi missile yarashwe ku birindiro bya gisirikare muri Jaffa.
Ikigo Magen David Adom gitanga serivisi z’imbangukiragutabara [ambulance] cyatangaje ko abantu 16 bakomerekejwe bidakabije n’ibirahure by’inyubako zari ziri hafi y’aho iyi missile yaguye.
Iki gitero cy’inyeshyamba z’aba-Houthis kuri Israel kibaye nyuma y’iby’indege byagabwe mu Murwa Mukuru wa Yemen, Sanaa, ndetse no ku cyambu mu Mujyi wa Hodeidah ku wa Kane w’iki cyumweru, bipfiramo abantu icyenda.
Ibi ariko byagabwe nanone nyuma y’amasha make aba ba-Houthis barashe ku butaka bwa Israel ariko ibisasu bikaburizwamo.
Mu cyumweru gishize, izi nyeshyamba zatangaje ko zitazahwema kugaba ibitero kuri Israel kugeza igihe izahagarikira ibikorwa by’intambara muri Gaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!