Abanduye COVID-19 ku Isi barenze miliyoni 20

Yanditswe na Tuyishimire Samuel
Kuya 11 Kanama 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Umubare w’abandura icyorezo cya COVID -19 ku Isi hose ukomeje kwiyongera umunsi ku munsi, ndetse kuri ubu imibare ya johns Hopkins University ikaba igaragaza ko bamaze kurenga miliyoni 20.

Kuva umuntu wa mbere wanduye COVID -19 yagaragara mu Bushinwa mu mpera za 2019, imibare y’abandura yakomeje kwiyongera kuko kugera muri Mata 2020 hari hamaze kwandura abagera kuri miliyoni.

Nyuma y’igihe gito uyu mubare warazamutse ugera kuri miliyoni 10 ndetse kuri ubu nyuma y’ibyumweru bitandatu wikubye kabiri uba miliyoni 20.

Umubare munini w’abandura iki cyorezo ukomeje kugaragara mu bihugu byo ku Mugabane wa Amerika aho ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite abarenga miliyoni eshanu bamaze kwandura mu gihe Brazil ifite abarwayi ba COVID-19 bagera kuri miliyoni eshatu.

Uretse Umugabane wa Amerika undi wugarijwe ni uw’Aziya, aho igihugu cy’u Buhinde kimaze kugira umubare w’abanduye iki cyorezo urenga miliyoni ebyiri.

Uretse ibi bihugu ubwandu bushya bwongeye kugaragara kandi mu bihugu byasaga n’aho byamaze guhashya iki cyorezo birimo u Bwongereza, Espagne n’u Bubiligi.

-  Afurika nayo irugarijwe

N’ubwo Umugabane wa Afurika utakunze kugaragaramo impfu nyinshi z’abantu bahitanwa na COVID-19, umubare w’abandura nawo ukomeje kwiyongera dore ko baherutse kugera kuri miliyoni.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bikomerewe cyane n’iki cyorezo dore ko umubare w’abamaze kwandura muri iki gihugu urenga ibihumbi 550 ndetse abo kimaze kwica bakaba barenga ibihumbi 10.

N’ubwo bisa naho COVID-19 imaze gufata indi ntera, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus mu ijambo yagejeje ku batuye Isi ku wa 10 Kanama yavuze ko ibihugu bigifite amahirwe yo kugihashya mu gihe byaba byubahirije ingamba zashyizweho.

Yagize ati “Ndabizi ko abenshi muri mwe bari mu gahinda kandi bikaba ari ibihe bikomereye Isi ariko ndashaka ko kuvugisha ukuri, ko hakiri icyizere hatagendewe ku gihugu runaka cyangwa se agace runaka, nta rirarenga ku buryo icyorezo kitahashywa.”

Bitandukanye n’indi migabane, inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko Afurika ifite ikibazo cyihariye kijyanye n’umubare muto w’ibipimo bifatwa ku munsi, ari nabyo bituma hari abakeka ko ubwandu bwaba buri hejuru y’ubutangazwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .