00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abandi baminisitiri babiri muri Guverinoma y’u Bwongereza beguye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 July 2022 saa 12:37
Yasuwe :

Inkundura yo kwegura ku bagize Guverinoma y’u Bwongereza irakomeje, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abandi baminisitiri babiri beguye bakurikira uw’Ubuzima n’Imari bari beguye ku wa Kabiri.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Abana n’Imiryango, Will Quince, yatangaje muri iki gitondo ko yeguye, kuko ngo nta yandi mahitamo afite.

Laura Trott wari Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe gutwara abantu n’ibintu nawe yavuze ko nta cyizere cyo gukomeza inshingano ze, ahitamo kwegura.

Abo babiri beguye nyuma y’amasaha 24 amakuru akwiriye hose ko Minisitiri w’Imari, Rishi Sunak n’uw’Ubuzima, Sajid Javid, beguye. Bavuze ko Guverinoma iyobowe na Boris Johnson yatakarijwe icyizere kubera imikorere itanoze.

Boris Johnson yakunze kunengwa kubera imyitwarire idahwitse. Byafashe indi ntera nyuma y’aho Chris Pincher wari ushinzwe imyitwarire y’abadepite bo mu ishyaka ridaharanira impinduka, yashinjwaga ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Bivugwa ko Boris Johnson yamenye ibyo birego akiri Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mbere y’uko Pincher ahabwa umwanya muri Gashyantare 2021. Boris yavuze ko ibyabayeho ari amakosa.

Robin Walker wari Minisitiri ushinzwe amashuri yamaze kwegura
Laura Trott wari Umunyamabanga wihariye w'Inteko Ishinga Amategeko mu Ishami rishinzwe gutwara abantu n'ibintu nawe yeguye
Uwari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Abana n’Imiryango, Will Quince, yeguye
Sajid Javid yari Minisitiri ushinzwe ubuzima. Yeguye
Minisitiri w’Imari, Rishi Sunak, yeguye ku wa Kabiri
Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza , Boris Johnson, ashobora kwegura ku mirimo ye mu gihe Inteko Ishinga Amategeko yamutakariza icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .