00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abandi bagize Inteko ya Amerika bagiye muri Taiwan mu ruzinduko rushotora u Bushinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 August 2022 saa 04:27
Yasuwe :

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, kugeza ubwo kuri iki Cyumweru irindi tsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ryagiriye uruzinduko muri Taiwan.

Ni uruzinduko bagiyemo nyuma y’iminsi 12 habaye urundi rwa Perezida w’Umutwe w’abadepite muri Amerika, Nancy Pelosi, rwarakaje cyane u Bushinwa.

Itsinda ry’abadepite batanu bayobowe na Senateri Ed Markey uhagarariye Leta ya Massachusetts, rizahura n’abayobozi bakuru ba Taiwan, baganire ku mubano wa Amerika n’icyo gihugu, umutekano w’akarere, ishoramari n’ibindi.

Iyi gahunda yemejwe n’ikigo American Institute in Taiwan, gihagarariye inyungu za Amerika kuko nta ambasade ihagira.

Ubwo uruzinduko rwa Pelosi rwari rumaze kuba ku wa 2 Kanama, u Bushinwa bwavuze ko Taiwan ari kimwe mu bice bya teritwari yabwo, ku buryo bwakoze imyiyereko ya gisirikare yo kuburira ibyo bihugu byombi bikomeje kurenga ku gushaka k’u Bushinwa.

Igitangazamakuru cya Leta ya Taiwan cyashyize ahabona amashusho yerekana indege igwa ku kibuga cy’indege cya Songshan mu murwa mukuru Taipei, kuri iki Cyumweru.

Nubwo bitahise byemeza amazina y’abari mu ndege, American Institute yaje gutangaza ko iryo tsinda ry’abadepite riri muri Taiwan kuri iki cyumweru no ku wa Mbere.

Biteganywa ko muri urwo ruzinduko bazahura na Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen mu gitondo ku wa Mbere.

Abandi bari mu itsinda ryagiriye uruzinduko muri Taiwan harimo ba Depite Aumua Amata Coleman Radewagen, John Garamendi, Alan Lowenthal na Don Beyer.

Senateri Ed Markey ni we uyoboye itsinda ry'abagize inteko ishinga amategeko ya Amerika bari muri Taiwan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .