Ni icyemezo kije gisimbura icyari cyafashwe ubwo Isi yari yugarijwe na Covid-19 aho abakozi benshi basabwaga gukorera mu ngo zabo.
Mu itangazo yageneye abakozi bose, Umuyobozi Mukuru wa Amazon, Andy Jassy, yavuze ko gukorera mu biro byoroshya ubufatanye bigashimangira umuco w’ikigo uhuriweho kandi bikanongera umusaruro.
Iri tegeko rishya rizaba rireba abakozi bose uretse abafite ibibazo byihariye nko kurwaza abana, ibibazo by’umuryango, cyangwa abakozi bari gukora ku mishinga ya ‘coding’ kuko bo baba bakeneye umutuzo udasanzwe.
Andy Jassy, yavuze ko buri mukozi azaba afite aho agomba gukorera bitewe n’ishami rye, ahamya ko no mu mikorere y’iki kigo hazabamo amavugurura nko kugabanya abayobozi mu mashami atandukanye, aho yanasabye abakozi bose kumumenyesha mu gihe babona hari ibituma akazi katagenda neza.
Kuri ubu Amazon ifite abakozi bagera kuri miliyoni 1.5 hirya no hino ku Isi. Ibarirwa agaciro ka 1,970,000,000,000 y’amadorali ya Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!