00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi b’ibinyamakuru bya Leta mu Bufaransa bari mu myigaragambyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 May 2024 saa 01:23
Yasuwe :

Abakozi b’ibinyamakuru bya Leta mu Bufaransa birimo RFI, France24 n’ibindi bazindukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Kane, bamagana umushinga w’itegeko rigamije guhuriza hamwe ibitangazamakuru bya Leta.

Ni umushinga watangijwe na Minisiteri y’Umuco, igamije kunoza imikorere y’ibyo bigo no kubijyanisha n’igihe ngo bibashe guhangana ku ruhando mpuzamahanga.

Itegeko ritowe dore ko ritangira kwigwaho mu Nteko kuri uyu wa Kane, ryatangira gukurikizwa tariki 1 Mutarama 2025.

Bivugwa ko bizagira ingaruka ku bakozi basaga 16000.

Ayo mavugurura azahuriza hamwe ibigo birimo France Télévisions, Radio France, National Audiovisual Institute (INA) na France Médias Monde.

Nka France Médias Monde ibarizwamo France 24 na RFI, ivuga ko imaze igihe mu bibazo yatewe n’ifungwa ry’ibyo binyamakuru muri Mali, Niger na Burkina Faso.

Abigaragambya bafite ubwoba ko ayo mavugurura azasiga benshi batakaje akazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .