Iki gitero kigize “icyaha cy’intambara” nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwantu ryabisobanuye, cyapfiriyemo abantu 32, abandi barenga 3200 barakomereka, barimo 200 bakomeretse bikabije.
Babiri bakoze mu rwego rw’ubutasi rwa Israel (Mossad) batangarije ikinyamakuru CBS News cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko Hezbollah yaguze utu dukoresho ku giciro cyiza, ariko ngo ntiyari izi ko twakozwe na Israel.
Umwe muri bo wahawe izina ‘Gabriel’ yasobanuye ko Mossad yamenye ko Hezbollah ishaka kugura udukoresho tw’itumanaho ibihumbi 16 mu kigo cyo muri Taiwan cyitwa Gold Apollo.
Uru rwego rw’ubutasi rwahise ruhimba ikigo na cyo cyitwa ‘Gold Apollo’, rukora udukoresho nk’utu mu myaka 10 ishize, rushyiramo ibiturika bifite ubushobozi bwo kwangiza bikomeye abadukoresha, rwandikaho n’amazina y’uruganda.
Gabriel yavuze ko Mossad yakoresheje uburyo bushoboka bwose kugira ngo Hezbollah igure utu dukoresho, burimo kwamamariza muri filime no gukwirakwiza kuri interineti amatangazo atwamamaza.
Udukoresho tw’itumanaho twa nyuma Mossad yakoze twaguzwe na Hezbollah muri Nzeri 2024. Gabriel yasobanuye ko muri uko kwezi konyine, yaguze utugera ku 5000.
Yagize ati “Ubwo batuguriraga, nta makuru na make bari bafite y’uko bari kutugura na Mossad. Dukora filime nka Truman Show, ibintu byose tubigenzurira mu gikari.”
Gabriel yasobanuye ko ibiturika byashyizwe muri utu dukoresho byakoreshwaga na ‘telecommande’ kandi ko ubwo Mossad yakekaga ko Hezbollah iteganya gutera Israel, ni bwo yaduturikije.
Uwahawe izina ‘Michael’ yasobanuye ko Mossad ifite ubushobozi bwo guhimba ibintu byinshi ku buryo bigoye gutahura ko bifite aho bihurira na Israel, cyane ko ifite abahanga mu nzego zose z’ubuzima.
Yagize ati “Turema Isi yo mu ntekerezo. Turi uruganda rwo ku rwego mpuzamahanga. Twandika ‘screenplay’, tuyobora imishinga y’amashusho, dutunganya filime, turi abakinnyi ba filime b’imena, Isi ni urubuga rwacu.”
Gabriel yunze mu rya Michael, agira ati “Tugerageza ibintu byose gatatu, kabiri, kenshi kugira ngo tumenye niba nta byinshi byakwangiza.”
Nyuma y’aho utu dukoresho duturitse, ingabo za Israel zahise zigaba ibitero simusiga ku birindiro bya Hezbollah muri Liban mu rwego rwo gukumira ibikorwa byo kwihorera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!