Ni icyemezo ubuyobozi bw’uru rubuga nkoranyambaga rwo mu Bushinwa bwatangaje ku wa Kane tariki 16 Mata mu 2024.
Buvuga ko kigamije gufasha abarukoresha kugira amahitamo menshi ku bwoko bw’amashusho bashobora kurushyiraho.
Kugeza ubu bamwe mu bakoresha TikTok batangiye guhabwa aya mahirwe yo gushyiraho amashusho afite isaha, bitewe n’ibihugu bakomokamo ndetse n’ubwoko bwa konti bafite. Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana igihe izi mpinduka zizagerera ku bayikoresha bose.
Uko imyaka ihita TikTok igenda izamura uburebure bw’amashusho ashobora kuyishyirwaho kuko muri Mutarama hari abahawe uburenganzira bwo gushyiraho afite iminota 30, mu gihe abandi ari 10 na 20. Igitangira yakiraga amashusho atarengeje amasegonda 15.
TikTok ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zisigaye zikunzwe cyane ku Isi kuko abayikoresha barenga miliyari 1, ndetse byitezwe ko mu gihe yatangira kwakira amashusho y’isaha bishobora gushyira igitutu kuri YouTube.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!