Nyuma yo kuva ku butegetsi Trump yagiye gutura muri Mar-a-Logo iherereye muri Florida.
Umunyamateka akaba n’umwanditsi w’ibitabo wananditse ikivuga kuri “Mar-a-Logo”, Laurence Leamer, yavuze ko “hasigaye ari ahantu hadashamaje. Yavuze ko abakiliya badashaka kwivanga muri politike ahubwo bakagenda bavuze ko ibiryo byaho bidatetse neza.
Leamer yavuze ko yaganiriye n’abakiliya benshi bagiye bakuramo akabo karenge bucece nyuma y’aho Trump aviriye ku butegetsi, avuga ko bamubwiye ko hasigaye ari ahantu hababaje, hatakimeze nk’uko hahoze.
Aba bakiliya batangiye gukuramo akabo karenge bashobora gutuma ayo Trump yinjizaga muri iyi hotel agabanyuka.
Trump agisohoka muri White House yahise yerekeza kuri Mar-a-Logo, aho yimuriye urugo rwe mu 2019 ruvuye i New York. Kuva yava ku butegetsi, benshi ntibishimiye kuza gutura kwe muri Mar-a-Logo, ndetse n’abaturage bahaturiye ntibamwishimiye kuko ajya ku butegetsi bari bazi ko azabagabanyiriza imisoro ariko icyizere cyabo cyaraje amasinde.
Sosiyete za Trump zikora ibijyanye na hotel no kwakira abantu, zagizweho ingaruka na Coronavirus, ariko Mar-a-Logo yo mu mwaka ushize ayo yakoreye yariyongereye kuko yavuye kuri miliyoni 21,4 $ agera kuri miliyoni 24,4 $.
Kugeza ubu harakibazwa niba Trump azakomeza gutura aha Mar-a-Logo bya burundu, kuko byaba binyuranye n’ibyo yemeranyijwe n’abo yayiguzeho mu 1993.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!