00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakekwaho kuroga Skripal bavuze ko bari ba mukerarugendo i Salisbury

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 13 September 2018 saa 06:12
Yasuwe :

Abagabo babiri bakekwagaho kurogera uwahoze ari maneko w’Umurusiya, Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia, bavuze ko bari ba mukerarugendo mu Mujyi wa Salisbury, bakahatinzwa n’ikirere kitari kimeze neza.

Alexander Petrov na Ruslan Boshirov bavuga ko bagiye muri Salisbury mu minsi ibiri yikurikiranya kuko ikirere cyabiciye umunsi wa mbere wo gusura.

U Bwongereza buvuga ko aba bagabo ari intasi z’u Burusiya.

Aba bagabo babwiye ikinyamakuru mpuzamahanga cya Leta y’u Burusiya bati “Umujyi wose wari wuzuye urubura. Twarakonje, dufata gari ya moshi dusubira i Londres.”

Ubushinjacyaha bw’Abongereza buvuga ko hari ibimenyetso simusiga byatuma abo bagabo bavuye i Mosow bakoresheje pasiporo y’u Burisiya bakaza i Londres bagezwa imbere y’ubutabera.

Polisi yatangaje ko bagiye ku ku nzu ya Skripal mu mujyi wa Salisbury bagahita basubira mu Burusiya uwo munsi.

Kuva icyo gihe Skripal n’umukobwa we bahise barwara bikomeye, nyuma y’ibyumweru bitabwaho bikomeye n’abaganga barakira ariko uko bamerewe byagizwe ibanga.

Nyuma y’icyo kiganiro cyaciye kuri RT Channel y’Abarusiya, umuvugizi wa Leta y’u Bwongereza yongeye guhamya ko abo bagabo ari intasi z’u Burusiya, anashinja Moscow kuyobya uburari no kubeshya.

Ubwo yari mu mujyi wa Vladivostok kuri uyu wa Gatatu, Perezida Putin yavuze ko bamenye aba bagabo abo aribo, kandi byaba byiza bishyikirije inzego z’ubutabera.

Ati “ Nta kintu kidasanzwe kirimo, ndabizeza ko nta kirebana n’ubwicanyi gihari. Tuzabibona mu gihe gito kiri imbere.”

Muri Werurwe 2018 nibwo Skripal w’imyaka 66 n’umukobwa we Yulia batezwe uburozi bw’ubumara mu gace ka Salisbury mu Bwongereza.

Alexander Petrov na Ruslan Boshirov bavuga ko bagiye i Salisbury nka ba mukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .