00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abajura bahamijwe kwiba umusarani wa zahabu ufite agaciro ka miliyoni 6$

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 20 March 2025 saa 05:44
Yasuwe :

Abagabo babiri bahamijwe n’urukiko rwa Oxford rwo mu Bwongereza, icyaha cyo kwiba umusarani ukoze muri zahabu ufite agaciro k’arenga miliyoni 6$. Bawibye mu ngoro yo mu Bwongereza.

Abo bagabo barimo Michael Jones w’imyaka 39, Frederick Sines w’imyaka 36, James Sheen w’imyaka 40, Bora Guccuk w’imyaka 41.

Ni umusarani Michael Jones yibye mu Ngoro ya Blenheim ajya gushaka bagenzi be ngo barebe ko bakuramo make. Iyo ngoro ni iy’umuryango wa Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wari utuyemo.

Uyu musarani wibwe mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri 2019. Jones yari yabanje kuwukoresha. We na bagenzi be batoboye inzu, bashikuzaho wa musarane, hanyuma basiga amazi yuzuye muri ubwo bwiherero, bahunga bifashishije imodoka nayo bari bibye.

Michael Jones yahamijwe gucura umugambi wo kwiba uyu musarani ndetse akanawushyira mu bikorwa, mu gihe Frederick Sines yahamijwe icyaha cyo kugurisha uyu musarani wari wibwe.

Umushinjacyaha Shan Saunders yavuze ko ubu bujura bwari buteye ubwoba kandi ko bwari bwabanje kwigwaho, icyakora ku bw’amahirwe make y’abajura basiga ibimenyetso byatumye bafatwa.

Uyu musarani wibwe ukoze muri zahabu, wapimaga ibilo 98 ndetse mbere yo kwibwa wabanje no kuba mu nzu ndangamurage ya Guggenheim i New York.

Iyi nzu yanigeze gushaka guha uyu musarani Perezida Trump mbere y’uko ujyanwa mu Bwongereza.

Uyu musarani ugikorwa, wari ufite agaciro ka miliyoni 3.5$, gusa ubu agaciro kariyongereye kagera kuri miliyoni 6$.

Nubwo abawibye bafashwe umusarani wo ntiwigeze uboneka, bigakekwa ko wacagaguwe ukagurishwa.

Uyu musarane wibwe wari ugeze ku gaciro ka miliyoni 6$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .