Aba bahoze ari abakuru mu ngabo banditse ibaruwa kuri uyu wa Kane, bahamya ko batakaje icyizere muri Trump nk’umukuru w’igihugu n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ibintu bikomeje kuba mu gihe habura iminsi 39 ngo amatota y’umukuru w’igihugu abe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mpamvu bavuga zatumye bahitamo gushyigikira Joe Biden, harimo nko kuba Perezida Trump yaragiye akoresha igisirikare mu nyungu ze bwite, kuba ubuyobozi bwe butareba ku nyungu z’abaturage cyane, kutaba umunyakuri n’ibindi.
Harimo kandi kuba Trump atarabashije kubahiriza inshingano ze, zaba izo ku rwego rwo hejuru cyangwa izoroheje.
Bakomeje bati "Kubera imikorere ye idahwitse n’ugutsindwa yagaragaje, inshuti zacu ntabwo zikidufitiye icyizere cyangwa icyubahiro, ndetse n’abanzi bacu ntibakidutinya,”
Mu basinye kuri iyi baruwa harimo William Webster wabaye umuyobozi wa CIA na FBI, Admiral Samuel Locklear wahoze ayobora ingabo mu bice bya Pasifika kuva muri 2012 kugeza muri 2015, Admiral Harry Ulrich wahoze ayobora igisirikare cya Amerika gikorera mu bihugu by’u Burayi, n’abandi.
Mu basinye kuri iyi baruwa kandi harimo abasirikare basezeye mu myaka mike ishize, barimo Gen. Paul Selva wabaye Umugaba wungirije w’ingabo za Amerika ku bwa Trump, wasezerewe muri Kanama 2019; Vice Admiral Gardner Howe wahoze ayobora Navy SEAL wasezerewe mu mwaka ushize; na Admiral Paul Zukunft wayoboye abasirikare barinda inkombe (Coast Guard), kugeza mu 2018.
Abahoze mu ngabo sibo bonyine banditse ibaruwa bavugako batazashyigikira Donald Trump gusa, ahubwo na bamwe mu bo mu ishyaka rye.
Donald Trump yatorewe kuyobora Amerika muri manda ya mbere ku wa 6 Ugushyingo 2016, ubu igihanzwe amaso ni ukureba niba azatorerwa manda ya kabiri, mu gihe hari byinshi ubutegetsi bwe bukomeje kunengwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!