Iyo baruwa yanditswe mu gihe Perezida Donald Trump uri mu minsi ya nyuma ya manda ye yakomeje gutsimbarara ntiyemere intsinzi ya Joe Biden, ahubwo akavuga ko yibwe amajwi.
Trump yageze n’aho kwitabaza inkiko, asaba ko ibarura ry’amajwi risubirwamo muri leta umunani ariko birangira nta gihindutse.
Ibyo byose yakomeje kubyirengagiza ku buryo n’ubu atarerura na rimwe ngo yemere intsinzwi ye.
Muri iyo baruwa y’abo bagabo icumi yagaragajwe na Washington Post, bagize bati “Amatora yacu yarabaye, gusubiramo amajwi n’igenzura byarakozwe, imbogamizi zumvikana zagaragajwe n’inkiko, abayobozi ba za leta bemeje ibyayavuyemo.”
Ibaruwa ikomeza iti” Inteko y’abatora (electoral college) baratoye, igihe cyo kubaza ku byavuye mu matora kirarangira.”
“Iki gikorwa gisoza ni icyo gusigasira ubuhangange mu migenzo n’ubunyamwuga by’ingabo za Amerika n’amateka yo guhererekanya ubutegetsi mu nzira ya demokarasi mu gihugu cyacu.”
Ni ibaruwa yasinyweho n’abo bahoze ari abanyamabanga bose uko ari 10, ndetse bakaba baturuka mu mashyaka atandukanye, bamwe ni Aba-democrates, abandi ni Aba-republicains.
Bavuze ko ugushyira hamwe kwabo ari ugukunda igihugu, ko icyimiririjwe imbere kuri ubu atari ishyaka rya buri muntu.
Banditse bati” Ugusimburana kw’abaperezida ni igice cy’ingenzi cyane mu guhererekanya ubutegetsi.[…] Bishobora kuba icyuho igihugu cyahuriramo n’akaga k’ibikorwa by’abakirwanya, mu gihe baba babiboneyemo amahirwe.”
Iyo baruwa kandi ivuga ko kuba bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo baherutse kuvuga ko ingabo zitazafasha mu gukemura imishyamirano izava mu matora, byashyira igihugu mu kangaratete, hagakorwa ibinyuranyije n’itegeko nshinga.
Basoje ibaruwa basaba Minisiteri y’ingabo kureka kwivanga mu gikorwa icyo ari cyo cyose cya politiki gishobora kubangamira ibyavuye mu matora, cyangwa kigatambamira ishyirwaho ry’ubutegetsi bushya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!