Kuri uyu munsi ni bwo indege y’Ikigo Yeti Airlines gikorera muri Nepal yahanutse igwa hasi ubwo yavaga mu Murwa Mukuru Kathmandu yerekeza mu wundi mujyi wo muri iki gihugu witwa Pokhara.
Umuvugizi wa Polisi ya Nepal, yabwiye Al Jazeera ko kugeza ubu abapfuye bamaze kumenyekana ari 66 mu bantu 72 bari muri iyi ndege. Ntibiramenyekana niba hari uwaba warokotse kuko imirambo y’abandi itaraboneka.
Ubwo iyi mpanuka yabaga Minisitiri w’Intebe wa Nepal, Pushpa Kamal Dahal, yahise atumiza inama y’igitaraganya y’abagize Guverinoma.
Yihanganishije imiryango yabuze ababo, yemeza ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo icyateye iyi mpanuka kimenyekane.
Nepal ni kimwe mu bihugu bikunze kwibasirwa cyane n’impanuka z’indege, aho kuva mu 2000 zahitanye abantu 309. Inyinshi muri izi ziterwa n’ikirere kibi gikunze guterwa ahanini n’imisozi myinshi iba muri iki gihugu irimo n’uwa Everest, ufatwa nk’uwa mbere muremure ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!