Abaherwe batatu bamaze kwinjiza miliyari $117 mu mezi arindwi y’umwaka wa 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Mu gihe mu bihugu bitandukanye abaturage barimo kubogoza kubera ibihombo batewe n’icyorezo cya Coronavirus, hari abasa n’abo bitagezeho na gato, kuko umutungo wabo ukomeje gutumbagira muri ibi bihe by’icyorezo.

Abaherwe batatu Jeff Bezos nyiri Amazon, Mark Zuckerberg nyiri Facebook na Elon Musk nyiri Tesla, bakusanyije miliyari $115 mu mezi arindwi gusa, kuva umwaka wa 2020 watangira.

Mu gihe ibindi bice by’ubukungu bw’Isi byahungabanye muri ibi bihe, abo mu ikoranabuhanga bo bahagaze bwuma, kuko ahubwo imirimo myinshi byabaye ngombwa ko ikorwa mu ikoranabuhanga gusa, hirindwa uguhura kw’abantu.

Bibarwa ko nka Bezos nyiri Amazon, kugeza kuri uyu wa 29 Nyakanga yari ageze ku mutungo wa miliyari $178 nk’uko bitangazwa na Bloomberg.

Kuva muri Mutarama 2020, Bezos yinjije miliyari 63 z’amadolari ya Amerika, ku buryo hari umunsi umutungo we wiyongereyeho miliyari $13. Birashoboka cyane ko mu kwezi gutaha ashobora kuba umuntu wa mbere ubashije gutunga miliyari $200, kuva ikigo Bloomberg cyatangira kubara imitungo y’abaherwe mu 2012.

Mark Zuckerberg we amaze kwinjiza miliyari $ 9.1 muri uyu mwaka wa 2020. Kugeza kuri uyu wa 29 Nyakanga, umutungo we wari miliyari $87.5, aba umwe mu baherwe batatu ba mbere ku Isi, inyuma ya Jeff Bezos na Bill Gates ufite miliyari $117.

Umuvuduko w’abaherwe bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga ukomeje gutumbagira kurusha urundi rwego urwo arirwo rwose rwinjiza amafaranga.

Kugeza ubu abaherwe batandatu mu icumi ba mbere ku Isi bakura ubutunzi bwabo mu rwego rw’ikoranabuhanga, aho bihariye umutungo wose hamwe ungana na miliyari $666, zirimo miliyari $147 zinjiye muri uyu mwaka.

Muri abo harimo Elon Musk, umugabo ukora imodoka zikoresha amashanyarazi mu ruganda rwa Tesla, umutungo we wazamutse cyane muri uyu mwaka wa 2020. Ubu ageze ku mwanya wa cyenda mu baherwe bakomeye aho afite miliyari $69.7.

Nubwo ubutunzi bukomeje kwiyongera ku bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga, abakora mu zindi nzego bari mu baherwe 10 ba mbere ku isi, hari abatakaje amafaranga nka Bernard Arnault na Warren Buffett.

Imibare igaragaza ko urwego rw’ikoranabuhanga rwihariye umugabane munini mu mutungo rusange w’abaherwe 10 ba mbere ku Isi, aho rufitemo miliyari $666, serivisi z’imari zifite miliyari $73 (umuntu umwe), ingufu zifitemo miliyari $82 (umuntu umwe), ibindi ibicuruzwa bikagira miliyari $84 (umuntu umwe.)

Jeff Bezos nyiri Amazon, Mark Zuckerberg nyiri Facebook na Elon Musk nyiri Tesla, binjije miliyari $115 mu mezi arindwi gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .