00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanga mu buzima bageze kure ubushakashatsi bwo gusimbuza umutwe w’umuntu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 24 May 2024 saa 05:25
Yasuwe :

Abahanga mu bijyanye n’ubwonko, imitsi n’imyakura batangaje ko bageze kure ubushakashatsi buzasiga umuntu wa mbere asimburijwe umutwe, ni ukuvuga umutwe w’umuntu ugaterekwa ku gihimba cy’undi kandi akabaho.

Abahanga bo mu kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gisanzwe gikora ubushakashatsi ku bwonko cya BrainBridge, batangaje bari hafi kugera kuri iyi ntabwe, yafashwe nk’inzozi igihe kinini.

Aba bantu basanzwe bakorera imishinga yabo mu buryo bw’ubwiru bukomeye cyane, bahishuye ko muri iki gikorwa bari kwifashisha robot ziteye imbere n’ubwenge buhangano kugira ngo ibi byo gusimbuza umutwe bizagende neza nta kosa na rimwe ribayemo.

Iki kigo cyemeza ko intumbero yacyo ari ukubaka ikoranabuhanga ryagarurira icyizere abarwayi bamaze imyaka agahishyi barazonzwe n’indwara zidakira nk’iza kanseri, izo kwibagirwa nka Alzheimer, Parkinson, Pararize n’izindi.

Bizajya bikorwa hafatwa umutwe w’umurwayi wa zimwe mu ndwara zidakira nka kanseri n’ibindi, ushyirwe ku gihimba cy’umuntu wapfuye, ariko we yari afite umubiri muzima, bikorwe mu gihe nk’icyo guhumbya kugira ngo hatagira ibyangirika.

BrainBridge izajya ikoresha robots ebyiri zikoresha, aho imwe izaba ibaga umuntu umwe indi imushyiraho umutwe kandi bikorerwe rimwe kugira ngo hatagira ibyangirika.

Iki kigo ndetse giteganya kwifashisha za robot zikorera ku muvuduko wo hejuru ubwo uwo mutwe uzaba ushyirwa ku gihimba cy’undi muntu, mu kwirinda ko hari utunyangingo tw’ubwonko twatakara, cyangwa tukangirika no kugira ngo igihimba gikorane n’umutwe cyashyizweho byihuse.

Iri koranabuhanga rihambaye ry’ubwenge bw’ubukorano, rizajya rinafasha mu kongera guhuza uruhererekane rw’ubwonko (spinal cord, ubwonko ubwabwo, n’imitsi bikongera guhuzwa n’umutwe nta kibazo.

Mu guhuza imyakura n’igihimba, iki kigo gikoresha ikinyabutabire kimeze nka cole kizwi nka ‘polyéthylène glycol’ n’akuma gashyirwa mu mugongo hafi y’urutirigongo, gafasha kongera guhuza ubwonko n’igihimba.

Mu gihe uyu murwayi azaba ari mu rugendo rwo gukira, azajya asabwa kwambara imashini imeze nk’ingofero, imufashe gukomeza kuvugana n’abandi, gutekereza n’ibindi kugeza akize akabyishoboza.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga muri BrainBridge witwa Hashem Al-Ghaili, yavuze ko buri ntambwe yose iki kigo giteye, iba yakoranywe ubwitonzi n’ubushishozi bushingiye no ku bushakashatsi.

Ati “Intego yacu ni ugukora tukarenza ibyo abantu bashobora gutekereza muri uru rwego rw’ubuzima, tukazana ibisubizo bishingiye ku dushya bifasha bariya bantu bahanganye n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye kongera kubaho neza.”

Iki kigo kandi kiri mu bikorwa byo kuvugurura imikorere yacyo, bishingira ku ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano mu bikorwa byose.

Al-Ghaili yavuze ko ayo mavugurura ari gutanga icyizere ku buryo uyu munsi abo bahanga bari gukora ubutitsa kugira ngo byibuze igikorwa cya mbere cyo gusimbuza umutwe w’umuntu kizakorwe mu myaka umunani iri imbere.

Gusimbuza umutwe bizajya bikorwa mu kanya nk'ako guhumbya kugira ngo hatagira ibintu na bike byangirika cyangwa ingirangingo zimwe na zimwe zikangirika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .