Abahanga bifashishije Satellite mu gushakisha aho Kim Jong Un yaba aherereye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Mata 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Nyuma ya Coronavirus, birashoboka ko nta yindi nkuru iri kuvugwa cyane mu itangazamakuru usibye ivuga ku buzima bwa Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru aho ubuzima bwe bukomeje kwibazwaho byinshi.

Magingo aya, abahanga bagenzura Koreya ya Ruguru batangaje ko amashusho ya satellite bafashe agaragaza ingendo z’ubwato buhenze mu gace ka Wonsan, babiheraho bavuga ko Kim Jong Un ashobora kuba ari mu nzu ye ihari.

Kuba Kim yabuze mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Sekuru ufatwa nk’uwahanze Koreya ya Ruguru, byakwije ibihuha ku buzima bwe, bikubitana n’uko hari hashize iminsi bivuzwe ko yarwaye akabagwa ndetse ko bishoboka ko icyo gikorwa cyaba kitaragenze uko byari byitezwe.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, byatangajwe ko hari amashusho ya satellite yafashwe yerekana ubwato bukunze gukoreshwa na Kim buri kugenda mu gace ka Wonsan, hanzurwa ko we cyangwa se abantu be ba hafi bishoboka ko ariho baherereye.

Itsinda ry’abanyamerika ribarizwa muri Koreya ya Ruguru aho rikora ubugenzuzi mu mushinga witwa 38 North, ryatangaje ko amashusho ya satellite yerekanye ko hari gari ya moshi bikekwa ko ari iy’uyu muyobozi yari iparitse kuri station yayo mu gace ka Wonsan.

Abayobozi bo muri Koreya y’Epfo no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko bishoboka cyane ko ariho Kim yaba aherereye mu kwirinda ko yakwandura icyorezo cya Coronavirus.

Ubuzima bwa Kim Jong Un bukomeje kwibazwaho nyuma y'igihe kinini atagaragara mu ruhame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .