Aya matsinda arahurira i Munich mu Budage mu nama mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’umutekano izwi nka Munich Security Conference.
Iyi nama izwi cyane nk’iyo Perezida Vladimir Putin yigeze gutangiramo umuburo mu 2007, ashimangira ko atewe impungenge n’imyitwarire ya Ukraine yashakaga kwinjira mu muryango wa NATO, akavuga ko ibyo byaba ari ikibazo ku mutekano w’u Burusiya.
Icyo gihe Putin ntiyariye indimi, yavuze ko bigenze nabi, u Burusiya bwafata icyemezo cyo kwirwanaho binyuze mu ntambara. Iri jambo ryashingiweho na benshi ubwo mu 2022 u Burusiya bwinjiraga mu ntambara na Ukraine, bamwe bavuga ko ryirengagijwe kandi ryari rikubiyemo umuburo ukomeye.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko amatsinda ahagarariye Amerika n’u Burusiya muri iyo nama ari buze kugirana ibiganiro bigamije gufatanya gushakira umuti ikibazo cy’intambara iri guca ibintu muri Ukriane.
Ibi bije nyuma y’ikiganiro cyahuje Trump na Putin, bakemeranya ko amatsinda y’ibihugu byombi akwiriye guhura kugira ngo batangire ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Ijambo ryatangajwe na Perezida Putin mu nama na Munich Security Conference mu 2007
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!