00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore n’abana bihariye 70% by’abishwe muri Gaza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 November 2024 saa 02:21
Yasuwe :

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yerekanye ko hejuru ya 70% by’abiciwe mu ntambara ikomeje guhuza Israel na Hamas mu gace ka Gaza, ari abagore ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 18, ibyerekana uburyo iyi ntambara yahitanye umubare munini w’abatarayigizemo uruhare.

Israel ikomeje guhangana na Hamas mu ntambara iri gufata indi sura, icyakora Israel ikaba iri kurusha imbaraga cyane uyu mutwe. Mu bitero karundura iki gihugu kimaze umwaka urenga kigaba muri Israel, abarenga ibihumbi 43 bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi barenga ibihumbi 102 bakomeretse.

Israel iri ku gitutu cyo guhindura uburyo iri kurwana iyi ntambara, igashyira imbaraga mu kugabanya umubare w’abaturage b’abasivile bari kuyigwamo nyamara batari mu mutwe wa Hamas.

Hagati aho, iki gihugu gikomeje gukaza ingamba mu Majyaruguru aho gikomeje guhangana n’umutwe wa Hezbollah nawo ukomeje guca igikuba, dore ko uherutse kurasa muri Israel abaturage babiri bakahasiga ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .