Bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, Inama Nkuru y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yari yasabye ko umubare w’Inteko zikorwa n’Abadepite ba EALA wagabanywa, ukagera kuri 14 uvuye kuri 21 bitewe n’ibibazo by’ubukungu biri muri uwo muryango, ibibazo byanatumye ingengo y’imari yari iteganyijwe gukoreshwa igabanuka ikagera kuri miliyoni 97$ ivuye kuri miliyoni 104$.
Abadepite bagize EALA bavuga ko ibyo Inama Nkuru y’abaminisitiri ivuga bitubahirije amategeko.
Depite Susan Nakawuki-Nsambu uhagarariye Uganda muri EALA yavuze ko ibyo bikorwa by’Inama Nkuru ari ukwivanga mu nshingano z’abadepite mu gihe ingingo ya 14, igika cyayo cya 3 mu masezerano ashyiraho uwo muryango agena ko Inama Nkuru y’Abaminisitiri igenzura ibikorwa byose bya EAC ukuyemo Inteko yayo, Ihuriro ry’Abaperezida b’ibihugu bya EAC ndetse n’Urukiko rwa EAC.
Nsambu yagize ati "Amategeko agena uko ibintu bikorwa atanga iminsi 80 yo gukora inama, kandi Inama Nkuru y’abaminisitiri ntishobora guhindura iyi ngingo".
Ibihugu by’u Burundi na Tanzania bishyigikiye ko hakorwa inama 14 za EALA, mu gihe ibihugu bisigaye, birimo u Rwanda, Kenya, Sudan y’Epfo na Uganda byo bivuga ko nta rwego rukwiye kugenera Inteko ya EALA umubare w’Inteko ikwiye gukora, ahubwo ko ari yo ubwayo ikwiye kwifatira umwanzuro.
Byitezwe ko iyi ngingo izashyirwa mu zindi zizaganirwaho n’abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango bazaterana kuri uyu wa 27 uku kwezi.
Mu ngengo y’imari ya EALA, byitezwe ko ubunyamabanga bukuru buzagenerwa miliyoni 48$ naho EALA igenerwa miliyoni 16$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!