00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafite konti za Twitter ziri ’verified’ bagiye kujya bishyura $8 ku kwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 02:17
Yasuwe :

Umuherwe Elon Musk uheruka kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yatangaje ko abantu bafiteho konti ziri verified, ni ukuvuga izifite ikimenyetso cy’ubururu, ko bazajya bishyura $8 ku kwezi, ni ukuvuga asaga 8000 Frw.

Musk yavuze ko imikorere mishya igenderwaho mu gutuma konti iba verified cyangwa se ihabwa ikirango cy’ubururu,idasobanutse.

Yakomeje ati “Ububasha bube ubw’abaturage. Guhabwa ubururu bizasaba kwishyura $8 ku kwezi.”

Ni igiciro yavuze ko kizagenda gihindurwa, bitewe n’ubushobozi bw’abatuye igihugu runaka.

Biteganywa ko abahabwa konti ziri verified babyishyuriye, bazahabwa umwihariko mu buryo bwinshi nko mu gihe bakeneye gusubiza ubutumwa runaka, gushakisha ibirimo kubera kuri Twitter, bahabwe uburenganzira bwisumbuye bwo gushyira kuri uru rubuga amashusho n’amajwi birebire, ugereranyije n‘abandi.

Muri icyo gihe, amatangazo anyuzwa kuri Twitter bazaba babona, azaba ari make cyane.

Yakomeje ati "Ibi kandi bizaha Twitter amikoro yisumbuye yo gushimira abahanga ibyo bayishyiraho."

Mu mpinduka Musk yatangaje kandi, hanateganyijwemo ko munsi y’izina ry’umuntu uzwi na benshi cyangwa w’icyamamare hazaba hariho ikigaragaza icyo akora nk’uko kuri uyu munsi bimeze kuri konti z’abanyepolitiki.

Mu buryo busanzwe, umuntu ashobora gusaba ko konti ye iba verified, haba abantu bakomeye mu nzego za politiki, itangazamakuru, umuco, imyidagaduro n’ibindi.

Izi zose ni impinduka Musk arimo gutangaza, nyuma y’iminsi mike aguze Twitter kuri miliyari $44.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .