Umuryango w’abibumbye ubara ko umuntu afite ikibazo cy’inzara iyo atabasha kubona amafunguro ahagije kandi yujuje ibyangombwa byose, bigatuma ubuzima bwe bujya mu kaga. Ibi bikaba bivamo n’urupfu.
Nubwo inzobere zivuga ko intambara y’u Burusiya na Ukraine izateza inzara, FAO yo ivuga n’ubusanzwe ikibazo gikomeye kuko umwaka ushize abaturage hafi miliyoni 40 binjiye mu bafite ikibazo cy’inzara.
Mu bihugu 53 bifite ikibazo, ibyibasiwe cyane ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Yemen, Ethiopia na Afghanistan.
Intambara ya Ukraine n’u Burusiya izagira ingaruka zirimo no kwiyongera kw’inzara kuko ibi bihugu biri mu byohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi nk’ingano, amavuta y’ibihwagari ndetse n’ifumbire.
FAO ivuga ko hatagize igikorwa mu gushyigikira abaturage bo mu byaro, inzara ishobora kuziyongera cyane ndetse abaturage benshi bapfe.
Mu 2021 ibibazo by’umutekano n’amakimbirane byagize uruhare mu kwiyongera kw’inzara mu bihugu 24, bigira ingaruka ku baturage 139. Ibibazo by’ubukungu byatewe na Covid-19 byatumye abaturage miliyoni 30.2 bo mu bihugu 21 basonza.
Abaturage miliyoni 23.5 bo mu bihugu umunani bya Afurika bashegeshwe n’imihindagurikire y’ibihe. FAO ivuga ko hakenewe miliyari 1.5 y’amadolari mu gukemura ikibazo cy’ibiribwa binyuze mu buhinzi mu turere bishoboka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!