Abafashije Carlos Ghosn gutoroka batawe muri yombi, u Buyapani busaba kubohererezwa

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bw’u Buyapani bwatangaje ko bugiye gutegura inyandiko isaba kohererezwa abagabo babiri batawe muri yombi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wo gucikisha Carlos Ghosn wahoze ayobora Ihuriro ry’Inganda zikora imodoka rya Renault-Nissan.

Itoroka rya Carlos Ghosn ryabaye kimwe mu bikorwa bikomeye byaranze umwaka wa 2019, nyuma y’aho yari amaze umwaka urenga afungiye mu Buyapani, ashinjwa ibyaha birimo gucunga nabi umutungo w’ibigo yari ayoboye no gukoresha umutungo w’ibyo bigo mu nyungu ze bwite.

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2020, ni bwo inzego zishinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zataye muri yombi Michael Taylor, wahoze mu mutwe udasanzwe w’Igisirikare cya Amerika n’umuhungu we Peter Taylor bakurikiranyweho uruhare mu gufasha Carlos Ghosn gutoroka ubutabera.

Muri Mutarama 2020, u Buyapani bwashyizeho impapuro zisaba guta muri yombi abantu batatu barimo Michael Taylor, Peter Taylor na George-Antoine Zayek, ukomoka muri Liban, bashinjwa kugira uruhare rutaziguye mu gikorwa cyo gucikisha Carlos Ghosn, cyabaye tariki ya 29 Ukuboza 2019.

Ubushinjacyaha bw’u Buyapani buvuga ko Peter Taylor yageze mu Buyapani ku munsi wabanjirije itoroka rya Ghosn, mu gihe Michael Taylor na George-Antoine Zayek bahageze ku munsi nyir’izina wo gushyira mu bikorwa umugambi wabo, bitwaje amasanduku abiri manini y’umukara, asanzwe atwarwamo ibyuma by’umuziki […] bikaba bikekwa ko imwe muri ayo masanduku ari yo batwayemo Carlos Ghosn ari muzima.

Amakuru avuga ko Carlos Ghosn yahuriye muri hotel n’abo bagabo bari baje kumucikisha, bakamushyira muri imwe muri ayo masanduku.

Kunyuza ayo masanduku ku kibuga cy’indege ngo ntibyagoranye kuko inzego zibishinzwe zitigeze zikora igenzura, nkuko byari bimenyerewe ku mizigo y’abagenzi bakoresha indege zabo bwite.

Inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zataye muri yombi Peter Taylor na se, nyuma yo kubona ko uyu musore w’imyaka 26, yari yateguye urugendo rumukura mu Mujyi wa Boston muri Amerika, rumwerekeza muri Liban, aho Carlos Ghosn yahungiye.

Umwunganizi mu mategeko wa Michael Taylor na Peter Taylor yasohoye itangazo, avuga ko yiteguye gukora ibishoboka byose, ubusabe bwo kohereza mu Buyapani abo yunganira ntibuzashyirwe mu bikorwa.

Usibye aba bagabo batatu bashakishwa n’u Buyapani, hari ikindi kirego cyatangijwe n’Ubushinjacyaha bwa Turikiya, buregamo abantu barindwi barimo abapilote bane batwaye indege yakoreshejwe mu gucikisha Carlos Ghosn, bakava mu Buyapani berekeza muri Liban, ariko babanje kunyura Istanbul muri Turukiya.

Ibiro ntaramakuru bya Reuters byanditse ko uruganda rwa Nissan rwiteguye gukomeza gukurikirana uwahoze ari umuyobozi warwo mu butabera, nyuma yaho ruherutse gutanga ikirego mu rukiko, rwishyuza Carlos Ghosn miliyoni 85 z’ama-euro.

Magingo aya Carlos Ghosn n’umuryango we bibereye muri Liban, ndetse biranugwanugwa ko iki gihugu yakuriyemo gishobora kumuha umwanya muri politiki.

Liban n’u Buyapani ntibifitanye amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha, ibintu byabaye imbogamizi ikomeye ku butabera bwo mu Buyapani mu gukurikirana uyu muherwe ufite ubwenegihugu bw’ibihugu bitatu, aribyo Liban, u Bufaransa na Brésil.

Carlos Ghosn wayobora Renault-Nissan ahakana ibyaha byose ashinjwa, akavuga ko ari akagambane kateguwe na bamwe mu bayobozi bo mu Buyapani
Ugaragara mu ifoto ari imbere ni Michael Taylor na mugenzi we George-Antoine Zayek, ukomoka muri Liban, ubwo bari bageze ku Kibuga cy'Indege mu Buyapani, bagiye gucikisha Carlos Ghosn

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .