00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafaransa barinubira kuvangurwa n’u Bwongereza mu kubahiriza amabwiriza ya COVID-19

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bufaransa yavuze ko u Bwongereza buri kugaragaza imyitwarire yo kuvangura abaturage b’iki gihugu kuko icyo bwagendeyeho bubakumira mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 kitumvikana.

U Bufaransa butangaje ibi nyuma y’umwanzuro wafashwe n’u Bwongereza uvuga ko abaturage b’Isi yose bakingiwe bemerewe kuba bakorera ingendo muri iki gihugu bitabasabye kwishyira mu kato k’iminsi icumi.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 28 Nyakanga 2021, kivuga ko abazemererwa ibi ari abaturage bose bo ku Isi bahawe inkingo zemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye. Icyakora, abaturage b’Abafaransa bo ntibemerewe nubwo baba barikingije.

Iki cyemezo cyarakaje Guverinoma y’u Bufaransa, aho Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’u Burayi, Clement Beaune yabwiye LCI TV ko kigamije kuvangura Abafaransa.

Ati “Uyu mwanzuro ni ivangura riri gukorerwa abaturage b’u Bufaransa. Urakabije kandi ntacyo uvuze mu bijyanye n’ingamba z’ubuzima ndetse ntigishingiye no kuri siyansi.”

Beaune yakomeje avuga ko yizeye ko u Bwongereza buzisubiraho kuri uyu mwanzuro bwafashe, anizeza ko u Bufaransa nta gahunda bufite yo kuba bwakwihimura ngo bufire iki gihugu nacyo umwanzuro nk’uyu.

U Bwongereza bwatangaje ko bwafashe iki cyemezo mu rwego rwo kwirinda ubwoko bwa Coronavirus buzwi nka Beta bwagaragaye mu Bufaransa, gusa iki gihugu kivuga ko nta bwandu bwinshi bw’iyi virusi gifite ku buryo cyafatirwa icyemezo nk’iki.

Kuva u Bwongereza bwafata umwanzuro wo kwikura mu Muryango w’u Bumwe bw’u Burayi busa n’aho hari icyahindutse mu mubano wabwo n’u Bufaransa ndetse abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bumvikana baterana amagambo.

Mu nama ya G7 iheruka Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, bateranye amagambo bapfa ko uyu mugabo uyobora u Bufaransa yavuze ko Ireland y’Amajyaruguru atari igice kigize Ubwami bw’u Bwongereza.

Nyuma y’uko guterana amagambo umwe mu bakozi bo mu Biro bya Perezida w’u Bufaransa, yabwiye BBC ko amagambo ya Macron atumvikanye neza ngo kuko we yashakaga kuvuga ko Irelannd y’Amajyaruguru n’u Bwongereza bidahana imbibi nk’uko bimeze kuri Toulouse n’ibindi bice by’u Bufaransa.

Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’u Burayi, Clement Beaune yavuze ko icyemezo u Bwongereza bwafashe cyo gukumira Abafaransa nta shingiro gifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .