Perezida Emmanuel Macron ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana aya matora imbere ya Marine Le Pen. Ibikorwa byo kwiyamamaza byamaze kurangira, gusa byitezwe ko umubare w’abaza kwitabira aya matora uba muto ugereranyije n’izindi nshuro.
Ntabwo aya matora yigeze avugwa cyane mu itangazamakuru nk’uko ubusanzwe biba bimeze ahanini biturutse ku ntambara iri kubera muri Ukraine isa n’iyazinzitse ibindi byose.
Mu gihe haba habuze uwegukana nibura 50% by’amajwi asabwa, hazabaho icyiciro cya kabiri ku wa 24 Mata.
Abakandida muri aya matora ni 12 barimo Emmanuel Macron, Marine Le Pen, Éric Zemmour, Valérie Pécresse, Jean-Luc Mélenchon na Nicolas Dupont-Aignan. Hari kandi Yannick Jadot, Fabien Russel, Anne Hidalgo, Jean Lassalle, Nathalie Arthaud na Philippe Poutou.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!