00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafaransa babyukiye mu matora y’abadepite ashobora gukomeza imibare ya Macron

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 June 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Abantu bagejeje igihe cyo gutora mu Bufaransa kuri iki Cyumweru babyukiye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aho Perezida Emmanuel Macron ashaka gukomeza ubwiganze mu Nteko kugira ngo imigambi yemereye Abafaransa ayibagezeho uko bikwiriye.

Amatora yatangiye ahagana saa Mbili za mu gitondo ku isaha yo mu Bufaransa. Ni amatora byari biteganyijwe ko yitabirwa n’Abafaransa basaga miliyoni 48.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Umutwe w’Abadepite igizwe n’imyanya 577. Amatora aba mu byiciro bibiri. Kuri ubu abantu basaga 6000 bari hagati y’imyaka 18 na 92 bari guhatanira kwicara muri iyo Nteko mu cyiciro cya mbere.

Abazagira amajwi menshi mu cyiciro cya mbere, bazakomeza mu cya kabiri cy’amatora kizaba tariki 19 Kamena.

Nyuma y’intsinzi ya Perezida Macron muri Gicurasi uyu mwaka, Ishyaka rye En Marche rishaka n’ubwiganze mu Nteko kugira ngo bimufashe kwihutisha ibyemezo bigamije gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.

Mu byo yemereye abaturage harimo kugabanya imisoro no kongera imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ikava kuri 62 ikaba 65.

Hari ikusanyabitekerezo riherutse kugaragaza ko Macron n’amashyaka amushyigikiye bashobora kugorwa no kubona ubwiganze mu Nteko kuri iyi nshuro nk’uko Aljazeera yabitangaje.

Abahanganye na Macron barimo Impuzamashyaka irimo Jean-Luc Mélenchon bahanganye no mu matora ya Perezida.

Jean-Luc Mélenchon yasabye abamushyigikiye guha amajwi menshi impuzamashyaka ye ku buryo bashyira igitutu kuri Macron akemeza Mélenchon nka Minisitiri w’Intebe, ku buryo imyanzuro ya Macron ijyana n’iye.

Mu byo Jean-Luc Mélenchon ashyize imbere ni ukongera umushahara fatizo no kugabanya imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ikaba 60.

Abafaransa basaga miliyoni 48 bazindukiye mu matora y'abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .