00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadipolomate 12 b’u Bufaransa bahawe amasaha 48 yo kuva muri Algerie

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 April 2025 saa 12:37
Yasuwe :

Guverinoma ya Algerie yategetse Abadipolomate n’abakozi 12 ba Ambasade y’u Bufaransa kuva muri iki gihugu bitarenze amasaha 48.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, kuri uyu wa Mbere.

Uyu mwanzuro wa Algerie ugamije kwihorera ku Bufaransa buherutse guta muri yombi Abanya-Algerie batatu, bubashinja gushimuta Amir Boukhours (uzwi nka Amir DZ), Umunya-Aligerie utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Minisitiri Jean-Noël Barrot yavuze ko “ndasaba ubuyobozi bwa Algerie guhagarika uyu mwanzuro wo kwirukana (abadipolomate). Mu gihe uyu mwanzuro wo kohereza aba bayobozi bacu wagumaho, ntabwo tuzaba dufite andi mahitamo, uretse kwihorera by’ako kanya.”

Ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangiye gukurikirana Abanya-Algerie batatu barimo n’umukozi wa Ambasade, ku cyaha cyo gushimuta Amir Boukhors wafatiwe i Paris.

Boukhors asanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Algerie. Yagiye mu Bufaransa mu 2016, mu 2023 ahabwa ubuhungiro bushingiye kuri politike. Yashimuswe muri Mata 2024 ariko arekurwa nyuma y’umunsi umwe.

Kugeza ubu Algerie yashyiriyeho uyu mugabo impapuro zo kumuta muri yombi.

Amir Boukhors uvugwaho gushimutwa n’Abadipolomate ba Algerie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .