Ni icyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, kuri uyu wa Mbere.
Uyu mwanzuro wa Algerie ugamije kwihorera ku Bufaransa buherutse guta muri yombi Abanya-Algerie batatu, bubashinja gushimuta Amir Boukhours (uzwi nka Amir DZ), Umunya-Aligerie utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Minisitiri Jean-Noël Barrot yavuze ko “ndasaba ubuyobozi bwa Algerie guhagarika uyu mwanzuro wo kwirukana (abadipolomate). Mu gihe uyu mwanzuro wo kohereza aba bayobozi bacu wagumaho, ntabwo tuzaba dufite andi mahitamo, uretse kwihorera by’ako kanya.”
Ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangiye gukurikirana Abanya-Algerie batatu barimo n’umukozi wa Ambasade, ku cyaha cyo gushimuta Amir Boukhors wafatiwe i Paris.
Boukhors asanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Algerie. Yagiye mu Bufaransa mu 2016, mu 2023 ahabwa ubuhungiro bushingiye kuri politike. Yashimuswe muri Mata 2024 ariko arekurwa nyuma y’umunsi umwe.
Kugeza ubu Algerie yashyiriyeho uyu mugabo impapuro zo kumuta muri yombi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!