00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bo mu Bwongereza babujijwe kwinjira muri Israel

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 6 April 2025 saa 09:48
Yasuwe :

Abadepite babiri bo mu Bwongereza bashyigikiye Palestine bangiwe kwinjira muri Israel, bashinjwa gushaka gukwirakwiza imvugo z’urwango.

Ku wa 5 Mata 2025 mu masaha y’umugoroba nibwo depite Abtisam Mohamed na mugenzi we, Yuan Yang bageze i Tel Aviv ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion ari naho bahaswe ibibazo ku bijyanye n’ikibagenza muri Israel.

Mu gusubiza abashinzwe imipaka, aba badepite bavuze ko baje mu ruzinduko rw’intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.

Ibi ariko byatewe utwatsi n’abayobozi bo muri Israel bavuze ko babeshye ku kibagenza mu gihugu cyabo.

Aba bayobozi bavuze ko aba badepite bagamije kwandika ku bijyanye n’umutekano wa Israel no gukwirakwiza imvugo z’urwango.

Mu itangazo ryasohowe na Ambasade ya Israel mu Bwongereza, yavuze ko Mohamed na Yang babujijwe kwinjira “nyuma yo gushinja Israel ibirego by’ibinyoma, no gukwirakwiza imvugo z’urwango hamwe no gushyigikira ibihano byafatiwe aba Minisitiri bo muri Israel”.

Iyi Ambasade kandi yakomeje ivuga ko aba badepite bari gukora ubukangurambaga bwo kwangisha abantu Israel kandi ko uruzinduko rwabo rwari rugamije kugirira nabi abaturage ba Israel.

Yasoje ivuga ko ari inshingano za Israel zo gukumira abantu nk’abo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy, yavuze ko iki cyemezo cya Israel kitemewe, kidafite ishingiro kandi ko giteye impungenge.

Ati “Nasobanuriye bagenzi banjye bo muri Guverinoma ya Israel ko ubwo atari bwo buryo bwo gufata abadepite bo mu Bwongereza, kandi uyu mugoroba twavuganye n’abadepite bombi kugira ngo tubafashe”.

Depite Yuan Yang na mugenzi we, Abtisam Mohamed babujijwe kwinjira muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .