Ubwo hatorwaga umwanzuro gutakariza Trump icyizere, Abadepite 10 bo mu ishyaka rye ry’aba-Républicain biyunze kuri bagenzi babo b’Aba-démocrate bawutora ku majwi 232. Kuri ubu hategerejwe umwanzuro Sena izafata kuri iki cyemezo.
Abadepite batoye umwanzuro wo gutakariza Trump icyizere nyuma y’uko bari bamaze kumuhamya uruhare mu myigaragambyo yibasiye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu ntangiriro z’uku kwezi.
Abadepite bavuze ko ijambo Trumo yavugiye hanze ya White House ku wa 6 Mutarama ari ryo ryabaye intandaro y’iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu munsi.
Muri iri jambo Trump yasabye abamushyigikiye gukoresha “inzira y’amahoro no gukunda igihugu kugira ngo amajwi yabo yumvikane”, yanabasabye kandi “kurwanya bikomeye” ibyavuye mu matora kuko yibwe.
Nyuma y’iri jambo nibwo abashyigikiye uyu mugabo ubura iminsi itandatu ngo ahererekanye ububasha na Joe Biden bigabije ahakorera Inteko Ishinga Amategeko ubwo yari mu bikorwa byo kwemeza intsinzi ya Joe Biden.
Nyuma yo gusuzuma ibi byose Abadepite batoreye icyemezo cyo kumutakariza icyizere kuko ibi bikorwa bye byagaragaje isura mbi kuri demokarasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kugira ngo uyu mugabo yeguzwe birasaba ko nibura bibiri bya gatatu by’abagize Sena batora uyu mwanzuro, nubwo abasesenguzi bagaragaza ko bishobora kuzaba n’ubundi igihe cye cyararangiye.
Kuba Abasenateri batorera uyu mwanzuro Trump yaramaze gusoza manda ye n’ubundi bizamugiraho ingaruka kuko bizamubuza kongera kwiyamamaza mu matora ya 2024 kugira ngo yuzuze manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!