Mu 2020 nibwo inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi yashyizeho itsinda ryihariye, ryahawe inshingano yo gukora ubushakashatsi ku myitwarire y’igihugu cyabo mu bihugu bakolonije.
Abadepite bagombaga guhura ku wa Mbere ngo bafate icyemezo ku myanzuro 128 bashyikirijwe na kariya kanama, ariko ntabwo babashije gutora.
Mu mpaka zabaye, hatinzwe ku magambo akwiye gukoreshwa, hagaragazwa impungenge nyinshi ku gukoresha ijambo "gusaba imbabazi" aho kuba "kwicuza" ku bw’ibyabaye, kuko bishobora gufungurira amarembo nka RDC ikagana inkiko isaba indishyi, nk’uko RFI yabitangaje.
Mu mbanzirizamushinga yagejejweho, inteko ishinga amategeko yagombaga "gusaba imbabazi abaturage ba Congo, u Burundi n’u Rwanda ku gukolonizwa no kubyazwa umusaruro, ubugizi bwa nabi n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri, guhonyora uburenganzira bw’umuntu ku giti cye na rusange muri icyo gihe, n‘irondaruhu n’ivanguramoko byabiherekeje."
Mu gihe amashyaka aharanira ukwishyira ukizana arimo irya Minisitiri w’Intebe Alexander De Croo yarwanyije ko hasabwa imbabazi mu buryo bweruye, andi yasangaga kuvuga ko ari "ukwicuza" gusa bidahagije.
Depite Guillaume Defossé yaje kuvuga ko aba badepite badobeje imirimo yose yakozwe na komisiyo kubera imyumvire ya gikiloni, ku buryo ibikorwa bya komisiyo ari "amahirwe yapfushijwe ubusa". Yavuze ko batengushywe cyane.
Iyi komisiyo ubwo yashyirwagaho, hari hakomeje imyigaragambyo yanibasiye ibibumbano by’umwami Leopold II wategetse u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni.
U Bubiligi bwakolonije u Rwanda guhera mu 1919, nyuma y’uko u Budage bwabubanjirije bwari bumaze gutsindwa intambara ya mbere y’isi.
Muri icyo gihe cyose kugeza ku bwigenge mu 1962, u Bubiligi bushinjwa bwo bwakoze ibibi byinshi mu gihugu birimo kwimakaza ivanguramoko, ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku rundi ruhande, imibare ivuga ko miliyoni z’Abanye-Congo bishwe abandi bacibwa ingingo zitandukanye hagati ya 1885 na 1908, ubwo Umwami Leopold II yari amaze gutangaza ko icyo gihugu ari umutugo we bwite.
Congo yaje kubona agahenge ubwo yigengaga mu 1960, nyuma y’imyaka 52 iri mu biganga by’u Bubiligi.
Umwami Philippe uri ho ubu mu Bubiligi, aheruka gusaba imbabazi abaturage ba RDC ku bikorwa bibi byose bagiriwe.
Mu gihe u Bubiligi butavuga rumwe kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, we aheruka gusaba imbabazi ku myaka 250 yabayemo ubucakara bigizwemo uruhare n’gihugu cye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!