00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite b’Aba-Démocrates bitandukanyije n’ibaruwa isaba Biden kuganira na Putin

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 01:30
Yasuwe :

Itsinda ry’abadepite bo mu ishyaka ry’aba- Démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bisubiyeho ku ibaruwa bari bandikiye Perezida Joe Biden, bamusaba kugirana ibiganiro na Perezida Vladimir Putin, ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine.

Mu ibaruwa yasinyweho n’abadepite 30, bagaragaje ko bashyigikiye uruhande igihugu cyabo cyafashe rwo gushyigikira Ukraine mu ntambara no kuyiha inkunga.

Icyakora, aba badepite bavuze ko hadakwiriye kurebwa ku ntambara nk’igisubizo ntakuka kuri iyi ntambara, ko ari ngombwa gutekereza no ku nzira za dipolomasi zirimo no kuganira n’u Burusiya.

Umuyobozi w’iri tsinda, Pramila Jayapal, yavuze ko iyi baruwa yanditswe mu mezi ashize umukozi wayirekuye akaba nta burenganzira yari yabiherewe.

Mugenzi we Ruben Gallego, yakomeje avuga ko ‘u Burusiya butemera dipolomasi bityo hagomba gukoreshwa imbaraga’.

Ati “Niba dushaka ko Ukraine ikomeza kwigenga no kuba igihugu kigendera kuri demokarasi nk’uko imeze, tugomba gushyigikira intambara yayo”.

Aba abadepite kandi bashinja aba-Republicains ko bafite umugambi wo gukuraho ubufasha mu mafaranga n’igisirikare bigenerwa Ukraine, nibatsinda amatora yo kuyobora inteko ishinga amategeko mu kwezi gutaha.

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka ubwo intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga, Amerika imaze gutanga inkunga ya miliyari zigera kuri 60 z’amadolari ahabwa Ukraine.

Hari bamwe mu banyamerika bakomeje kugaragaza ko nta mpamvu yo gukomeza gutakaza amafaranga menshi bafasha Ukraine mu ntambara, mu gihe ubuzima imbere mu gihugu bukomeje guhenda kubera izamuka ry’ibiciro, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.

Abadepite bahakanye ko basabye Biden kuganira na Putin ku kibazo cya Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .