00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban batangiye kwigana imico ya gisirimu basabwe kurya bari menge

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo muri Afghanistan, Mawlawi Mohammad Yaqoob, yasabye abasore bagize uwo mutwe kwirinda ‘kwigana ibikorwa by’abacanshuro’, ahubwo bagaharanira kuzuza inshingano bahawe zo kurinda umutekano w’icyo gihugu.

Aba-Taliban bafashe Afghanistan ku itariki ya 15 Kanama uyu mwaka, nyuma y’imyaka 20 bari bamaze mu misozi miremire y’icyo gihugu, aho bari barahungiye bamaze kwamburwa ubutegetsi mu 2001.

Nyuma yo gufata igihugu, ibihumbi by’abasore b’Aba-Taliban boherejwe mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu kujya kurinda umutekano, bituma benshi muri abo barwanyi bakandagira mu mijyi, bamwe bari bagezemo bwa mbere kuko bari batuye mu byaro byagenzurwaga n’uwo mutwe kuva muri za 2010.

Mu minsi yashize aba Ba-Taliban bagaragaye mu mijyi itandukanye bifata ama-selfie, abandi bambara inkweto zigezweho, bakiyogoshesha inyogosho zidasanzwe mu gihe hari n’abajyanye imbunda mu cyanya cyahariwe inyamaswa, muri make buri wese yihaye icyo ashoboye.

Ibi bikorwa ariko byanenzwe na Minisitiri Yaqoob, wavuze ko ‘bidahesha agaciro uyu mutwe, ndetse bigatukisha izina ryawo nyamara ryarubatswe hamenetse amaraso menshi y’abarwanyi bawo’ nk’uko inkuru ya Newsweek ibivuga.

Uyu muyobozi yasabye abarwanyi b’uyu mutwe ‘kwita ku myambaro bambara bari mu ruhame, bakita ku nyogosho zabo ndetse bakubahiriza amahame abagenga, mu rwego rwo kwirinda gutakarizwa icyizere n’abaturage.

Mu cyumweru gishize, Mullah Nooruddin Turabi uri mu bashize Aba-Taliban, akaba yari anashinzwe iyubahirizwa ry’Itegeko rya Sharia ubwo Aba-Taliban bayoboraga Afghanistan kuva mu 1996 kugera mu 2001, aherutse guca amarenga ko ubutegetsi bw’uyu mutwe buzashingira kuri Sharia nk’uko byari bimeze mbere, nubwo bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe bari bavuze ko bafite gahunda yo guhindura ibikorwa birimo kwicira abantu mu ruhame n’ibindi nk’ibyo.

Amakuru avuga ko uyu mutwe uherutse kumanika umuntu mu Mujyi wa Hirat, ibintu bigaragaza ko uyu mutwe uzakomeza imiyoborere yawo nk’uko yari imeze ubwo waherukaga ku butegetsi.

Aba-Taliban bashaka kubaho ubuzima bwo kwinezeza baburiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .