00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban barekuye Abanyamerika bari baragize imbohe

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 21 January 2025 saa 08:57
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri, Guverinoma ya Afghanistan iyobowe n’aba-Taliban, yatangaje ko yarekuye Abanyamerika babiri bari bafungiwe muri icyo gihugu, binyuze mu bwumvikane bwo guhererekanya imfungwa ibihugu byombi byagiranye.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Afghanistan ryashimangiye ko barekuwe kugira ngo iki gihugu nacyo gihabwe umuturage wacyo witwa Khan Muhammad.

Uyu yari yarafatiwe mu Ntara ya Nangarhar mu Burasirazuba bwa Afghanistan mu myaka hafi 20 ishize, akaba yari afungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gereza yo muri California, aho yakatiwe igihano cya burundu.

Khan Muhammad yafatiwe mu Ntara ya Nangarhar ku wa 29 Ukwakira 2006, nyuma yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yashinjwaga ibyaha bijyanye no gucuruza ibiyobyabwenge no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.

Mu 2008, Muhammad yahamijwe icyaha cyo kuba yari afite ibiyobyabwenge bya heroin na opium byari bigenewe gucuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igikorwa cyahujwe no gushyigikira iterabwoba.

Umuryango wa Ryan Corbett, umwe mu Banyamerika barekuwe, watangaje ko wasazwe n’ibyishimo bidasanzwe kubera ko uyu muntu wabo “yabashije kurokoka ndetse agasubira iwabo nyuma y’iminsi 894 itari yoroshye na gato mu buzima bwacu.”

Corbett n’umuryango we bari batuye muri Afghanistan, nyuma yo guhirikwa k’ubutegetsi bwariho bushyigikiwe na Amerika, yashimuswe n’aba-Taliban muri Kanama 2022 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Afghanistan, yavuze ko iri hererekanya ry’imfungwa ryagezweho nyuma y’ibiganiro byubaka byamaze igihe kirekire hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ko ari ikimenyetso n’urugero rwiza mu gukemura ibibazo binyuze mu biganiro.

Ryan Corbett hamwe n'umuryango we mu 2020 ubwo babaga muri Afghanistan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .