Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Afghanistan ryashimangiye ko barekuwe kugira ngo iki gihugu nacyo gihabwe umuturage wacyo witwa Khan Muhammad.
Uyu yari yarafatiwe mu Ntara ya Nangarhar mu Burasirazuba bwa Afghanistan mu myaka hafi 20 ishize, akaba yari afungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gereza yo muri California, aho yakatiwe igihano cya burundu.
Khan Muhammad yafatiwe mu Ntara ya Nangarhar ku wa 29 Ukwakira 2006, nyuma yoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yashinjwaga ibyaha bijyanye no gucuruza ibiyobyabwenge no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.
Mu 2008, Muhammad yahamijwe icyaha cyo kuba yari afite ibiyobyabwenge bya heroin na opium byari bigenewe gucuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igikorwa cyahujwe no gushyigikira iterabwoba.
Umuryango wa Ryan Corbett, umwe mu Banyamerika barekuwe, watangaje ko wasazwe n’ibyishimo bidasanzwe kubera ko uyu muntu wabo “yabashije kurokoka ndetse agasubira iwabo nyuma y’iminsi 894 itari yoroshye na gato mu buzima bwacu.”
Corbett n’umuryango we bari batuye muri Afghanistan, nyuma yo guhirikwa k’ubutegetsi bwariho bushyigikiwe na Amerika, yashimuswe n’aba-Taliban muri Kanama 2022 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Afghanistan, yavuze ko iri hererekanya ry’imfungwa ryagezweho nyuma y’ibiganiro byubaka byamaze igihe kirekire hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ko ari ikimenyetso n’urugero rwiza mu gukemura ibibazo binyuze mu biganiro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!