00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Taliban bakuyeho Minisiteri y’Abagore, OMS yaburiye Isi mu gihe Afurika yakomeza kubura inkingo: Avugwa mu mahanga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’Aba-Taliban iyoboye Afghanistan yakuyeho Minisiteri yari yarashyiriweho iterambere ry’Abagore iyisimbuza ishinzwe iyubahirizwa ry’Amahame y’Idini ya Islam.

Iyo Minisiteri yashyizweho ku wa Gatanu w’iki cyumweru yanabagaho ubwo Aba-Taliban baheruka ku butegetsi, ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amahame akarishye y’Idini ya Islam, ashinjwa kwica uburenganzira bw’abagore.

Ubwo bisubizaga ubutegetsi muri Kanama 2021, bari basezeranye ko batazongera kwimakaza amahame ya ‘sharia’, nk’uko babikoraga ubwo baherukaga kuyobora igihugu.

Muri Leta y’Aba-Taliban, nta mugore n’umwe urimo, ndetse nubwo bemerewe gukomeza kwiga, bazajya bicara mu myanya itandukanye n’iy’abagabo bari basanzwe bigana.

Aba-Taliban bakuyeho Minisiteri y'Abagore muri Afghanistan

================================================

USA: Umunyemari Robert Dust yahamijwe urupfu rw’umukunzi we

Robert Alan Durst uri mu batunze agatubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahamijwe urupfu rw’uwahoze ari umukunzi we, Susan Berman.

Uwo munyemari agarukwako muri filime mbarankuru yiswe “The Jinx” itambutswa mu byiciro kuri Televiziyo ya HBO, igaragaza ubuzima bwe n’abo yivugana.

Yahamijwe urupfu rwa Berman wabaye umuvugizi we ubwo yashinjwaga uruhare mu ibura rya Kathleen McCormack wari umugore we. Uwo yaburiwe irengero mu 1982 ndetse bikekwa ko yapfuye.

Mu 2000 ni bwo Durst yishe Berman kugira ngo adaha abapolisi amakuru ku ibura ry’uwo mugore. Yasanzwe yapfuye arashwe mu mutwe aho yari atuye.

Mu gice cya nyuma cya The Jinx, Durst yumvikana yivugisha buhoro ati “Hari ubuswa naba narakoze se? Narabishe bose, birakwiye.”

BBC yatangaje ko mbere y’uko icyo gice cyerekanwa, Durst w’imyaka 78 yatawe muri yombi ashinjwa urupfu rwa Berman.

Robert Dust yahamijwe urupfu rw’umukunzi we

==============================================

Amerika yahannye abijanditse mu bwicanyi buri kubera muri Tigray

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yasinye iteka rishyiraho ibihano bikakaye ku bantu bijanditse mu bwicanyi bukomoka ku ntambara iri kubera mu Ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru ya Ethiopie, ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.

Ntabwo ibihano byashyizweho byatangajwe, ariko amakuru avuga ko abayobozi ba Ethiopie, aba Eritrea, ab’Intara ya Ahmara ndetse n’abayobozi b’ishyaka rya TPLF riyoboye Tigray bose bashobora kuba bagezweho n’ibyo bihano.

Mu gihe impambi zose zirebwa n’iki kibazo “Zidateye intambwe ifatika iganisha ku biganiro byo guhagarika imirwano kandi zikongera kwemerera ibikorwa byo gufasha abatuage bababaye muri Tigray”, ibihano bizarushaho gukarishywa.

Umunyamabanga w’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko impande zose zirebwa n’iki kibazo “nizitagaragaza ubushake bwo guhagarika imirwano no kwemera ko ubufasha bugera ku baturage babukeneye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika izatangaza abayobozi, imiryango ndetse n’ibigo byafatiwe ibihano.”

Amerika yahannye abagira uruhare mu ntambara iri kubera muri Tigray

==================================================

OMS yatanze umuburo ku byago Covid-19 izateza Isi mu gihe Afurika itabona inkingo zihagije

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko kuba ibikorwa by’ikingira muri Afurika bikomeje kugenda biguru ntege, bizatuma uwo Mugabane wigirizwaho nkana n’iki cyorezo, ukaba indiri y’ubwoko bwa Coronavirus zihinduranya, zishobora no kugera mu bihugu byatanze inkingo zihagije, zikanduza abaturage ku buryo ibintu bisubira habi.

OMS yagaragaje ko 2021 izarangira Afurika imaze gukingira 17% by’abayituye gusa, kandi yari yarihaye intego yo kuzaba yarakingiye 40%.

Umuyobozi w’Ishami ryayo muri Afurika, Matshidiso Moeti, yagize ati “Ubusumbane buteye inkeke n’icyuho kiri mu ikwirakwizwa ry’inkingo bishobora guhindura Afurika indiri y’ubwoko bwa Coronavirus zihinduranya zitanahangarwa n’inkingo. Ibyo bishobora gutuma Isi yose yisanga yasubiye hasi.”

Ibura ry’inkingo za Covid-19 ryatumye gahunda ya COVAX igamije kugoboka ibihugu bikennye itagera ku ntego zayo, kuko inkingo yagombaga gutanga mu bihugu bya Afurika zagabanutseho miliyoni 150.

Ubu izigera kuri miliyoni 470 ni zo zishobora kuboneka, zikazafasha gukingira 17%. Ni muri gihe hari hategerejwe izirenga miliyoni miliyoni 630.

Afurika imaze kubonekamo abanduye Covid-19 barenga miliyoni 8,2. Abasaga ibihumbi 205 yarabahitanye.

OMS yasabye ko Afurika ihabwa inkingo kugira ngo itazaba indiri y'ubundi bwoko bushya bwa Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .