Iki cyemezo cya Afghanistan cyatangajwe binyuze muri Minisiteri y’Uburere Mboneragihugu, yavuze ko uyu mukino uhabanye n’amahame ya Islam kandi ukaba ugaragaramo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bishobora no kugeza ku rupfu.
Iyi Minisiteri yavuze ko nta muntu wemerewe kongera gukina uyu mukino muri Afghanistan, isaba abawukinaga kureba indi mikino bajyamo.
Yavuze ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’igenzura ryari rimaze iminsi rikorwa muri uyu mukino bigendanye no kubahiriza amahame ya Islam.
Ishyirahamwe ry’uyu mukino njyarugamba muri Afghanistan ryashinzwe mu 2008. Kuva icyo gihe wahise utangira gukundwa cyane n’abiganjemo urubyiruko ndetse mu 2015 hatangizwa irushanwa rya mbere ryigenga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!