Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Neda Mohammad Nadeem kuri uyu wa Kabiri ndetse avuga ko gihita gitangira gushyirwa mu bikorwa.
Yakomeje avuga ko iki cyemezo kireba kaminuza zigenga n’iza leta, asaba ko izari zaramaze kwakira abanyeshuri b’abagore n’abakobwa zibirukana.
Aba-Taliban bavuga ko uyu mwanzuro ugamije kurinda no guhesha Agaciro umugore wo muri Islam.
Kuva iki cyemezo cyatangazwa cyamaganywe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken yavuze ko ibyo Aba-Taliban bari gukora ataribyo kandi bizabagiraho ingaruka.
Ati “Aba-Taliban ntabwo bashobora gutekereza ko bazemerwa n’amahanga, kugeza igihe bazatangira kubaha uburenganzira bw’Abanya-Afghanistan bose. Nta gihugu cyatera imbere, kimwe cya kabiri cy’abaturage bacyo bakandamizwa.”
Kuva mu mpera za 2021 Aba-Taliban basubira ku butegetsi muri Afghanistan bakomeje gushinjwa guhohotera abagore kubera ibyemezo birimo kubabaza kugenda mu ruhame batari kumwe n’umuntu w’umugabo, kubategeka kudatwara imodoka no kubabuza kwiga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!