Mu majwi yatangajwe kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024, mu mutwe w’Abadepite, Aba-Republicains batsindiye imyanya 218, mu gihe Aba-Democrates bafite imyanya 208. Muri Sena, Aba-Republicains batsindiye imyanya 52 kuri 47 y’Aba-Democrates.
Uku gutsinda mu mitwe yombi kw’Aba-Republicains bivuze ko uwari usanzwe ari Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mike Johnson, afite amahirwe menshi yo kuguma kuri uwo mwanya muri manda nshya.
Muri Sena, Aba-Democrates batakaje imyanya itatu muri Sena bituma basigarana 47, mu gihe Aba-Republicains biyongereyeho itatu bakagira imyanya 52 bibaha kuba ari bo bayoboye. Ni mu gihe mu Mutwe w’Abadepite, aho n’ubundi Aba-Republicains bari bafite imyanya myinshi, biyongereyeho umwanya umwe bagira 218, mu gihe Aba-Democrates batakaje umwe bakagira 208.
Ibi bivuze ko Perezida Donald Trump uzarahirira gutangira inshingano mu ntangiriro z’umwaka utaha, akomeje kugwiza amaboko kuko ishyaka rye ry’Aba-Repubulicains ari ryo rigiye kuba riyoboye mu nzego zose zikomeye z’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!