00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Democrates bari kwicuza akayabo batanze mu kwamamaza Kamala Harris

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 17 March 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Bamwe mu nkingi za mwamba bagize Ishyaka ry’Aba-Democrates barinubira imyitwarire ya Kamala Harris nyuma yo gutsindwa amatora, ndetse batangiye no kwicuza akayabo bamutanzeho mu bikorwa by’amatora.

Ni imyitwarire irimo nko kuba yarihishe ntagire icyo afasha ishyaka, abarwanashyaka bagenzi be bakagaragaza ko atari umuyobozi mwiza Isi yari ikeneye.

Amakuru aturuka mu bagize Ishyaka ry’Aba Democrates, avuga ko nyuma y’aho Kamala Harris atsindiwe amatora na Donald Trump, yahise atangira gukina umukino w’abana wo kwihishanya.

Nk’uko Page Six yabitangaje, uyu mugore wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asigaye yihisha abantu, ku buryo nta hantu akigaragara. Yewe ko no mu bikorwa by’ishyaka rye atakibibonekamo.

Umwe mubatangaje ibi yagize ati “Yarabuze, wagira ngo ari gukina umukino wo kwihishanya. Ni ukuri twamubuze no mu bikorwa by’Ishyaka.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu bituma Aba-Democrates binubira iyi myitwarire ya Harris, ari uko bamutanzeho amafaranga menshi mu gihe cyo kwiyamamaza.

Ati “Ibi biri gukorwa n’umuntu twatanzeho miliyari 2$, ibi bintu arimo byo kutagira icyo atangaza cyangwa akora ntabwo ari ubuyobozi bwiza Isi ikeneye”.

Yavuze ko kandi Aba Democrates benshi batanyunzwe n’imyitwarire ye nyuma y’amatora. By’umwihariko ngo umugabo we Doug Emhoff agenda avuga ko Kamala ariwe muyobozi w’iri shyaka nyamara ngo yarariteye umugongo.

Ikindi gitungwa agatoki kitishimiwe n’Aba-Democrates, ni ukuba Kamala Harris aherutse gusinya amasezerano n’ibigo byo muri Hollywood birimo CAA, aho bicyekwako yaba agiye kwerekeza mu bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika yabaye ku wa 05 Ugushyingo 2024, Trump yagize amajwi ya ‘electoral college’ 312 mu gihe Kamala Harris yagize 226. Amajwi ya ‘electoral college’ 270, ni yo aba asabwa kugira ngo umuntu atsinde amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

Imyitwarire ya Kamala Harris irinubirwa na bamwe mu bagize ishyaka rye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .