Ni imyitwarire irimo nko kuba yarihishe ntagire icyo afasha ishyaka, abarwanashyaka bagenzi be bakagaragaza ko atari umuyobozi mwiza Isi yari ikeneye.
Amakuru aturuka mu bagize Ishyaka ry’Aba Democrates, avuga ko nyuma y’aho Kamala Harris atsindiwe amatora na Donald Trump, yahise atangira gukina umukino w’abana wo kwihishanya.
Nk’uko Page Six yabitangaje, uyu mugore wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asigaye yihisha abantu, ku buryo nta hantu akigaragara. Yewe ko no mu bikorwa by’ishyaka rye atakibibonekamo.
Umwe mubatangaje ibi yagize ati “Yarabuze, wagira ngo ari gukina umukino wo kwihishanya. Ni ukuri twamubuze no mu bikorwa by’Ishyaka.”
Yakomeje avuga ko kimwe mu bituma Aba-Democrates binubira iyi myitwarire ya Harris, ari uko bamutanzeho amafaranga menshi mu gihe cyo kwiyamamaza.
Ati “Ibi biri gukorwa n’umuntu twatanzeho miliyari 2$, ibi bintu arimo byo kutagira icyo atangaza cyangwa akora ntabwo ari ubuyobozi bwiza Isi ikeneye”.
Yavuze ko kandi Aba Democrates benshi batanyunzwe n’imyitwarire ye nyuma y’amatora. By’umwihariko ngo umugabo we Doug Emhoff agenda avuga ko Kamala ariwe muyobozi w’iri shyaka nyamara ngo yarariteye umugongo.
Ikindi gitungwa agatoki kitishimiwe n’Aba-Democrates, ni ukuba Kamala Harris aherutse gusinya amasezerano n’ibigo byo muri Hollywood birimo CAA, aho bicyekwako yaba agiye kwerekeza mu bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro.
Mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika yabaye ku wa 05 Ugushyingo 2024, Trump yagize amajwi ya ‘electoral college’ 312 mu gihe Kamala Harris yagize 226. Amajwi ya ‘electoral college’ 270, ni yo aba asabwa kugira ngo umuntu atsinde amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!