Uru rukiko ruherereye mu Mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa ni rwo rwahagaritse indege yari igiye kujyana abimukira mu Rwanda muri Kamena 2022, hashingiwe ku masezerano Guverinoma z’ibihugu byombi zari zaragiranye mu mezi abiri yari ashize.
Muri Gashyantare na Werurwe 2025, Badenoch yatangaje ko ishyaka ryabo rizategura umushinga wo gukura u Bwongereza muri ECHR, agaragaza ko rubangamira inyungu z’igihugu cyabo.
Yagize ati “Ishyaka ry’Aba-Consérvateurs rifite ubuyobozi bushya kandi gahunda yacu ni ukugabanya abimukira, tunakaza umutekano wo ku mupaka. Gukorera mu nyungu z’u Bwongereza bisobanuye guha agaciro intego z’ibanze za Guverinoma, kurinda imipaka, ingangagaciro n’abantu bacu.”
Mu kiganiro na GB News, Badenoch yasobanuye ko atavuga ibirambuye kuri uyu mushinga n’uwo gukuraho itegeko ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rirengera abimukira ritemewe n’amategeko bitewe n’uko hari ibitaranozwa.
Yagize ati “Iri kunozwa. Ariko ntabwo wavuga gusa mu gihe utaramenya uko uzabikora. Ni yo mpamvu kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byatwaye igihe kinini, kuko abantu batekerezaga uko bakwiye kubikora.”
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko nyuma yo gutsindwa amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma muri Nyakanga 2024, Aba-Consérvateurs bari guhura n’imbogamizi zibangamira imishinga yabo.
Yagaragaje ko hari amahirwe make yo kuba uyu mushinga wakwemerwa vuba nyuma yo kunozwa bitewe n’uko Aba-Consérvateurs bafite abadepite bake mu Nteko.
Yagize ati “Turi mu bihe bikurikira gutsindwa gukomeye. Ntabwo twigeze tugira abadepite bake [nk’ubu]. Birumvikana, bizatwara igihe.”
Yasobanuye ko nk’umuyobozi w’Aba-Consérvateurs, ashaka kubaka umusingi ukomeye, aho gukora ibintu ahutiyeho cyangwa ngo avuge ibyo abantu bashaka kumva.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!