00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Consérvateurs bari kunoza umushinga wo gukura u Bwongereza mu rukiko rw’u Burayi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 April 2025 saa 10:29
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka ry’Aba-Consérvateurs ryahoze riyobora Guverinoma y’u Bwongereza, Kemi Badenoch, yatangaje ko abanyamuryango baryo bari kunoza umushinga wo gukura igihugu cyabo mu rukiko rw’u Burayi rushinzwe kurengera ikiremwamuntu, ECHR.

Uru rukiko ruherereye mu Mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa ni rwo rwahagaritse indege yari igiye kujyana abimukira mu Rwanda muri Kamena 2022, hashingiwe ku masezerano Guverinoma z’ibihugu byombi zari zaragiranye mu mezi abiri yari ashize.

Muri Gashyantare na Werurwe 2025, Badenoch yatangaje ko ishyaka ryabo rizategura umushinga wo gukura u Bwongereza muri ECHR, agaragaza ko rubangamira inyungu z’igihugu cyabo.

Yagize ati “Ishyaka ry’Aba-Consérvateurs rifite ubuyobozi bushya kandi gahunda yacu ni ukugabanya abimukira, tunakaza umutekano wo ku mupaka. Gukorera mu nyungu z’u Bwongereza bisobanuye guha agaciro intego z’ibanze za Guverinoma, kurinda imipaka, ingangagaciro n’abantu bacu.”

Mu kiganiro na GB News, Badenoch yasobanuye ko atavuga ibirambuye kuri uyu mushinga n’uwo gukuraho itegeko ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rirengera abimukira ritemewe n’amategeko bitewe n’uko hari ibitaranozwa.

Yagize ati “Iri kunozwa. Ariko ntabwo wavuga gusa mu gihe utaramenya uko uzabikora. Ni yo mpamvu kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byatwaye igihe kinini, kuko abantu batekerezaga uko bakwiye kubikora.”

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko nyuma yo gutsindwa amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma muri Nyakanga 2024, Aba-Consérvateurs bari guhura n’imbogamizi zibangamira imishinga yabo.

Yagaragaje ko hari amahirwe make yo kuba uyu mushinga wakwemerwa vuba nyuma yo kunozwa bitewe n’uko Aba-Consérvateurs bafite abadepite bake mu Nteko.

Yagize ati “Turi mu bihe bikurikira gutsindwa gukomeye. Ntabwo twigeze tugira abadepite bake [nk’ubu]. Birumvikana, bizatwara igihe.”

Yasobanuye ko nk’umuyobozi w’Aba-Consérvateurs, ashaka kubaka umusingi ukomeye, aho gukora ibintu ahutiyeho cyangwa ngo avuge ibyo abantu bashaka kumva.

Badenoch yemeje ko umushinga wo gukura u Bwongereza muri ECHR uri kunozwa ariko ko kugira ngo uzemerwe bizatwara igihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .